DOVE MAGAZINE
DOVE RECORDS, INC.

EAC yahagaritse imirimo imwe kubera ubukene

Ubunyamabanga bw’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba bwahagaritse gahunda hafi ya zose kubera kubura amafaranga, bitewe n’ibihugu bitatanze umusanzu.

The East African ivuga ko ibihugu birimo EAC umwenda wa miliyoni 3.8 z’amadorali by’umusanzu w’umwaka ushize.

Icyegeranyo cy’abaminisitiri ba EAC, giherutse kugaragaza ko u Burundi ari bwo burimo umwenda munini, bugakurikirwa na Tanzania na Uganda.

U Burundi burimo EAC miliyoni 2.9 z’amadorali, Tanzania, $897,546 na Uganda ikagira umwenda wa  $19,075.

U Rwanda na Kenya nta birarane bifite. Kugeza ubu Tanzania, u Rwanda n’u Burundi ntabwo byari byatanga icyiciro cya mbere cy’umusanzu nubwo hashize amezi atatu ingengo y’imari yemejwe.

Umunyamabanga mukuru wa EAC, Sezibera Richard

Umunyamabanga mukuru wa EAC, Sezibera Richard

Kuya 11 Kanama, EAC yari imaze kwakira $870,463, ahwanye na 2.08 ku ijana by’ingengo y’imari ya miliyoni 41.9 z’amadorali.

Mu gihe ibihugu biseta ibirenge mu gutanga umusanzu, abaterankunga nabo barakinangira mu gufasha  EAC kubera ibibazo biri mu Burundi.

Ibihugu bitera inkunga EAC, ni Canada Canada, Denmark, Finland, u Bufaransa, u Budage, u Bwongereza, Umuryango w’ibihugu by’u Burayi, Banki y’Isi na Norvege.

Impuguke zisanga EAC izasenyuka igihe cyose idashyizeho ubundi buryo bwo kubona amafaranga.

Kugeza ubu ibihugu byose bitanga umusanzu umwe, naho 70 % by’ingengo y’imari agatangwa n’abaterankunga.

Ubunyamabanga bwa EAC bwashakaga ko buri gihugu kijya gitanga 1% by’imisoro y’ibyinjizwa mu gihugu ariko Kenya na Tanzania bibitera utwatsi kuko byinjiza byinshi.


SRC: IMVAHO NSHYA

Kaboneka ahamya ko Abize aribo bakwiye gufata iyambere mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
BREXIT: Abadepite 2 batangiye ‘campaign’ yo gutegura Referendum ya kabiri
Karongi: Yibye umwana w’imyaka 12 ngo amuzane i Kigali arafatwa
Kigali: Umukozi yiyahuriye ku kazi

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.