DOVE MAGAZINE

Dream Boyz na Jay Polly basohoye amashusho y’indirimbo ‘Birarangiye’

Share Button

TMC na Platini bahuriye mu itsinda rya Dream Boyz, bashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo yabo ‘Birarangiye’ bahuriyemo n’umuraperi Jay Polly.

Ni ku nshuro ya gatatu iri tsinda rikoranye indirimbo na Jay Polly nyuma y’izindi zakunzwe nka ‘Mpamiriza ukuri’ na ‘Mumutashye’.

Mu kiganiro na Platini yasobanuye ko iyi ndirimbo ‘Birarangiye’ ari yo ndirimbo ifite amashusho meza kurusha izasohotse kuva uyu mwaka watangira ndetse ngo arayiha amahirwe yo kuzaboneka mu zifite umwihariko muri 2016.

Ati “Ndahamya ko ari yo ndirimbo ifite video nziza kurusha izindi zasohotse muri 2016, kugeza ubu ni iy’umwaka, urebye ku ireme ry’amashusho n’ubuhanga buyigaragaramo.”

Ni imwe mu zigize album ya Gatandatu iri tsinda riteganya gushyira hanze mu minsi ya vuba.

Ati “Nayo izaba iri kuri album yacu ya gatandatu turi gutegura, twagombaga kuzayimurika mu kwezi kwa Gatatu ariko ntabwo biracamo neza, turacyavugana n’abaterankunga bacu.”

Nyuma y’aya mashusho yakozwe Producer Meddy Saleh, Dream Boyz barateganya gushyira hanze.


SRC: IGIHE

Cindy yiyunze n’umugabo aherutse kwirukana mu nzu
Centrafrique: Nyuma y’uruzinduko rwa Papa, umunani bishwe
Igitaramo Nicki Minaj yatumiwemo na Perezida wa Angola cyamaganwe
Museveni yateye utwatsi ibyo gusangira ubutegetsi n’abo yatsinze mu matora

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.