DOVE MAGAZINE
The Next Star Rwanda

DRC: Minisitiri w’Intebe Yeguye

Share Button

Samy Badibanga wari Minisitiri w’intebe muri Congo Kinshasa yashyikirije ibaruwa yegura Perezida Joseph Kabila kuri uyu wa Kane, tariki ya 06 Mata 2017.

Radio Okapi dukesha iyi nkuru ivugako Badibanga wagizwe Minisitiri w’intebe wa Congo mu Ugushyingo 2016 yageje ibaruwa yegura ku biro Perezidansi ya Congo yemeza ko yeguye.

Kuwa gatatu nibwo Perezida Kabila yahamagariye amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwe gutanga abakandida azahitamo umwe ugomba kuba Minisitiri w’intebe.

Nyuma yiyegura rya Badibanga, umuhungu wa Etienne Tshisekedi uherutse kwitaba Imana yahamagariye abaturage gukora imyigaragambyo mu gihugu cyose yamagana Perezida Kabila uri gushaka kuyobora manda ya gatatu.

Samy Badibanga

Kiliziya Gatorika nk’umuhuza mu biganiro byo kugarura amahoro muri Congo yamaze nayo gutangaza ko itagikomeje guhuza impande zombi mu gihe ntakizere Kabila atanga mu byo yari yemeye mu rwego rwo kugarura amahoro muri Congo.

Kabila avuga ko ibiganiro by’amahoro bizakomeza.

Alphonse Bizimana
WWW.DOVE.RW

 

Rutsiro:Umusore arashinjwa gufata ku ngufu umwana w’imyaka 9
Nyanza: Perezida Kagame yasabiye 32 bambuwe ingurane kurenganurwa
Riek Machar ni we wongeye gutangiza intambara, arafashwa na UN – Amb J. Pitia
Perezida Zuma yamaze amasaha ane ahatwa ibibazo ku cyaha cya ruswa

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.