DOVE MAGAZINE

DRC: Habonetse uwiyise intumwa ya 13 ya Yesu kristo

Antoine Christophe Agbepa Mumba  uzwi ku izina rya Koffi Olomide ukomoka mu mujyi wa Kisangani mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo(DRC) wamenyekanye mu ndirimbo nka Etat major na Effrakata, aratangaza ko yumva ari intumwa ya 13 ya Yesu Kristo ngo kuko mu ntumwa ze zose nta mwirabura wari urimo.

 Uyu muhanzi akaba atangaza ko agomba kubwira isi yose ko ariwe ntumwa ya 13 ya Yesu, aho yabinyujije no mu bihangano ngo byumvwe na benshi kandi vuba!!.

Uyu muhanzi akaba atangaza ko agomba kubwira isi yose ko ariwe ntumwa ya 13 ya Yesu, aho yabinyujije no mu bihangano ngo byumvwe na benshi kandi vuba, iyi foto akaba yaragaragaje Yesu afite ijisho rimwe ndetse n’intumwa 12 za Yesu!!!

Nkuko tubikesha radio Okapi, Koffi Olomide aherutse  gushyira hanze umuzingo w’indirimbo(album) yise “13 eme Apotre’’ bisobanura “Intumwa ya 13 dore ko yari irimo udushya twinshi kuko avugako ari iya nyuma akoze ubundi akisazira.

Ibi birori byo gushyira umuzingo w’indirimbo 10 yakubiye hamwe akawita intumwa ya 13, byabaye kuri 13 Ukwakira 2015 kandi uyu mubare 13 umagaruka ku itariki ye y’amavuko doreko yavutse ku itariki 13 Nyakanga 1956.

 Nubwo uyu muhanzi avuga ibyo kuba intumwa ya 13, imyitwarire ye ntimwemerera kuba we, kuko muri iyi ndirimbo hagaragaramo umukobwa ateruye amukubuta udushyi ku kibuno bamwe bakavuga ko iyi mico itabereye uwitwa intumwa ya Yesu.

Nubwo uyu muhanzi avuga ibyo kuba intumwa ya 13, imyitwarire ye ntimwemerera kuba we, kuko muri iyi ndirimbo hagaragaramo umukobwa ateruye amukubuta udushyi ku kibuno bamwe bakavuga ko iyi mico itabereye uwitwa intumwa ya Yesu.

Ubwo yabazwaga na Radiyo Okapi dukesha iyi nkuru impamvu album ye yayise iryo zina, Koffi yasubije ko impamvu ari uko yiyumva mu by’ukuri nk’intumwa ya Yesu aho bakomeje bamubaza impamvu yahisemo kwiyita “Intumwa ya 13’’ kandi Yesu yari afite intumwa 12 gusa, Koffi yagize ati“Nta mpamvu hatabaho intumwa y’umwirabura’’.

Yakomeje agira ati“Habayeho abirabura bakabaye barabaye intumwa za Yesu nka Mandella, Martin Luther King, Bob Marley, Mohammed Ali n’abandi’’.

Koffi kandi yavuze ko nyuma yo gusohora album yise “Petit Frere ya Jesus’’ bisobanura murumuna wa Yesu, ngo byari ngombwa ko asohora iyitwa “Intumwa ya 13’’.

Uyu muhanzi uri kujya no muzabukuru doreko abura umwaka umwe ngo yuzuze imyaka 60,iyi ndirimbo avugamo ko ari intumwa ya 13, usangamo umukobwa wambaye ikanzu imufashe kandi isatuye imbere, maze akajya amuterura cyane, amusoma kandi amubyinisha buri kanya , benshi bakaba batangiye kwibaza niba iyi mico yaberana no kuba intumwa ya Yesu bikabayobera.

Koffi yasoje agira ati“Icyo ndi cyo cyose ndetse n’byo mfite byose ni Yesu’’.

Koffi Olomise yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Monde arabe, Etat Major, Efrakata n’izindi. Yari aherutse kwiyita Vieux Ebola izina na ryo ritavuzweho rumwe.

Abantu batandukanye bakaba batangiye kwibaza ibyo uyu muhanzi yadukanye aho bavuga ko bibabaje kugirango umwana w’umuntu yiyite intumwa ya Yesu kandi bazi intumwa ze uko zatowe n’urupfu zagiye zicwa kugeza kuri Yohana wazize urw’ikirago.

 Koffi avugako intumwa za Yesu bose bari abazungu bityo ko hari hakwiye kuboneka uhagararira abirabura mu ntumwa za Yesu akavuga ko abonetse nk'igisubizo ku birabura bose.

Koffi avugako intumwa za Yesu zose zari abazungu bityo ko hari hakwiye kuboneka uhagararira abirabura mu ntumwa za Yesu akavuga yeruye ko abonetse nk’igisubizo ku birabura bose.

Ibi uyu muhanzi akoze rero bikaba bitabonwa kimwe n’abantu kuko bamwe bavugako bwari uburyo bwo kwamamaza album ye abandi bakavuga ko ashatse n’awe yabyiyita doreko atari we wa mbere waba wiyise intumwa ya Yesu nyuma ya 12 yatoye kuko abiyita ba Apotre bo bamaze kugwira doreko hano mu rwanda honyine hamaze kuboneka abagabo 3 bitwa intumwa(Apotre) hamwe n’umugore 1.

Tukaba tuzakomeza kureba niba koko azagaragariza isi ko nawe ari intumwa ya 13 nkuko ari kubigaragaza.


Elysée TWIZERIMANA

WWW.DOVE.RW

Umusirikare wa Congo yafatiwe ku irimbi ryo mu Rwanda
Impamvu 7 zituma abagabo bakunda guteka baryoshya imibonano mpuzabitsina
Abamotari hari uwababwiye ‘espérance de vie’ yanyu ko mukora nk’abatariburamuke?-CP Gatete
Nyamasheke: Uwanyereje miliyoni enye za Sacco yaburiwe irengero

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.