DOVE MAGAZINE

DRC: Abagororwa Barenga 3000 Batorotse Gereza

Share Button

Kinshasa – Mu murwa mukuru wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo; Kinshasa haravugwa amakuru y’abagororwa barenga 3000 batorotse nyuma y’igitero cy’abantu bari bitwaje intwaro cyagabwe kuri gereza yaMakala.

Mu batorotse harimo kizigenza w’umutwe utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Joseph Kabila, Bundu dia Kongo.

Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bwana Alexis Thambwe yabwiye abanyamakuru ko mu batorotse harimo abasirikare bakuru batahunze bagize uruhare mu iyicwa rya se wa Perezida Kabila uri ku butegetsi.

Nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga ngo humvikanye urusaku rwinshi rw’amasasu ubwo polisi yageragezaga kubuza abandi gutoroka.

Kugeza ubu igipolisi cyasabye ababona abatorotse gutanga amakuru bagakurikiranwa.

Gereza ya Makala ubu ireraImyigaragambyo muri Congo, yasize benshi mu ma gereza barimo n’abakomeye muri Politike ya Congo, ubu gereza ya Gereza ya Makala irera nyuma y’uko abagororwa 3000 batorokeye.

Kugeza ubu amakuru akomeza avuga ko umuryango utabara imbabare Croix Rouge uri gutwara imibiri y’abaguye muri uku kurasana mu buruhukiro.

Alphonse Bizimana
WWW.DOVE.RW

Perezida Mushya wa Nigeria, Muhammadu Buhari yiyemeje guhindura umutwe wa Boko Haram amateka(AMAFOTO...
Burkina Faso: Hatowe itegeko ribuza abasirikare kujya mu bikorwa bya politiki
Huye: Inzoga yitwa ‘igikwangari’ ihangayikishije abatuye i Zaga
Abanyarwanda 5 500 000 bamaze gukingirwa ‘Hepatite B’

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.