DOVE MAGAZINE

Dr Nyirinkwaya wubatse izina mu kuvura abagore ni muntu ki?

Dr Nyirinkwaya, Umuyobozi mukuru w'ibitaro bya La Croix du Sud (Ifoto/Kisambira T)Dr Nyirinkwaya, Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya La Croix du Sud (Ifoto/Kisambira T).

Dr Nyirinkwaya Jean Chrysostome ni umuganga uzwi cyane mu Rwanda, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, aho usanga hafi abagore bose cyane abasirimutse bifuza kwivuriza no kubyarira mu bitaro bye bizwi nka La Croix du Sud biherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali, inyuma gato ya Hotel Chez Lando.

Umunyamakuru yagenderereye ibi bitaro, agirana ikiganiro kirambuye n’uyu muganga nyirabyo (Dr Nyirinkwaya), amutekerereza byinshi mu nzira yanyuzemo mbere yo gutera imbere, kwiyubakira ibitaro by’igiciro cyihagazeho ndetse no kumenyekana cyane bimwe abantu bita ‘kubaka izina’!
Dr Nyirinkwaya aganira atuje, atega amatwi iyo umubaza, agasobanura ibintu yitonze ubona ko yabanje kubitekerezaho neza, rimwe na rimwe aba nka mwarimu agafata urupapuro n’ikaramu akabigushushanyiriza. Iyo bibaye ngombwa arakubwira ati “Ibi byo si ngombwa byihorere, ababifitiye amatsiko yabarekere..!” Cyangwa se ati “Zimya recorder (akuma gafata amajwi) mbanze ngusobanurire!” Nyuma ikiganiro kigakomeza.

Uwo ari we:

Yitwa Dr Nyirinkwaya Jean Chrysostome
Afite imyaka 60 y’amavuko
Ni umugabo ukuze ariko kandi w’ibigango bigaragara ko yaba yarabayeho neza! Ni muremure arashinguye, yambwiye ko apima ibiro 108 akagira uburebure bwa metero imwe na santimetero 93 (1m93).
Yashakanye na Marie Louise Akibode mu mwaka wa 1986, uyu bakaba baramenyanye bakiri abanyeshuri.

We n’umufasha we bafitanye abana bane (4), barimo abakobwa batatu (3) n’umuhungu umwe umaze no kubaha umwuzukuru, ndetse kuri ubu uyu muhungu akaba ari umwe mu bayobozi bakuru b’ibitaro bya se ‘La Croix du Sud’, aho akora nka DAF (Directeur Administratif et Financière) cyangwa se Umuyobozi ushinzwe imali n’imiyoborere.

Amashuri yize:

– Yize muri Kaminuza ya Bujumbura (Bujumbura University)
– Yakomereje amasomo ye y’ubuganga mu gihugu cya Senegal muri University DAKAR akaba ari naho yakuye impamyabumenyi mu buvuzi bw’abagore (Obstetric – Gynecology).

Nyuma y’amashuri yatangiye akazi!

Dr Nyirinkwaya avuga ko nk’umu Gynecologist, aka kazi ko kuvura abagore akora yagatangiye mu mwaka wa 1987;
– Kuva 1988-1990 yakoze mu bitaro Hopital Prince Regent Charles Bujumbura mu Burundi
– Kuva 1991-1994, yatangiye gukorana na se umubyara nawe w’umuganga mu ivuriro rye ryigenga ‘Cabinet Dr Nyirinkwaya Augustin” riherereye i Bujumbura mu Burundi, bigaragara ko gukunda uyu mwuga kuri we bifite isoko.
– Guhera ku itariki ya 1 Kanama 1994-1996; Dr Nyirinkwaya yabaye Umuyobozi Mukuru w’agace k’ubuzima ka Kigali azwi nka Mediresa (Medecin Directeur Region Sanitaire de Kigali), aho yari ashinzwe ibijyanye n’iterambere ry’inzego z’ubuzima muri Kigali. Hari mu bihe Jenoside yakorewe Abatutsi yari ikirangira, harimo kurebwa uko urwego rw’ubuzima rwakongera gushyirwa mu buryo.

Yarasezeye ajya kwikorera:

Aha Dr Nyirinkwaya yemeza ko bitari byoroshye na gato, dore ko ngo no muri ako kazi yari avuyemo k’ubu Mediresa atabashaga gukora ku ifaranga ryari ritarongera kugira agaciro karyo kuko ari bwo Jenoside yari ikirangira. Avuga ko n’ubwo yari Umuyobozi ushinzwe ubuzima muri Kigali yose, yakoraga ahembwa ibyo kurya kimwe n’abandi bakozi b’ibyo bihe, bakagenerwa isukari, ifu y’ubugari by’umuhondo (pâte jaune), amavuta yo guteka n’ibindi nk’ibyo, kuko ngo ibyo guhembwa amafaranga byaje nyuma.

Izuba Rirashe: Watangiye kwikorera ryari?

Dr Nyirinkwaya: Ku itariki 15 Ukwakira 1995 nkiva mu buyobozi bwa Region Sanitaire ya Kigali, nahise nshinga ivuriro rito hariya i Nyamirambo ndyita ‘Polyclinic la Croix du Sud’.

Izuba Rirashe: Wavuze ko wari uvuye mu kazi gahemba ibyo kurya, ubwo igishoro cyo kwikorera cyavuye he? Cyanganaga iki?

Dr Nyirinkwaya: Nahereye ku tuntu duto nari mfite, nk’udukoresho naturukanye mu ivuriro rya papa wanjye nakoreraga i Burundi, hanyuma nsaba n’inguzanyo ya Miliyoni enye (4.000.000Frw) muri Bank yitwaga BCDI muri icyo gihe, ni uko ntangira kwikorera.

Umunyamakuru: Ugitangiza iri vuriro ryatangiranye ubushobozi bungana iki?

Dr Nyirinkwaya: Oh! Ubushobozi bwo bwari buke kuko mu bitaro twabashaga kwakira abarwayi ku bitanda umunani gusa, abandi bivuzaga bataha, abaganga nabo bari bake cyane nasaga nk’aho ngakora njyenyine.

Icyo gihe nari mfite Laboratoire, nkoresha abaganga babiri bonyine; umwe ukora ubuvuzi rusange (generalist) n’uvura abana (Pediatric) wakoraga bubyizi, hakiyongeraho jyewe.

Avuga ko icyo gihe ibibazo byari byinshi cyane ko ababyeyi babaganaga ari benshi, hakaba ababyazwa ariko kubaga byo bidashoboka, kuko nta cyumba cyo kubagiramo ndetse n’ibikoresho bari bafite.

Izuba Rirashe: Ubwo mwabyifatagamo mute ku babyeyi babagezeho bagomba kubagwa byihutirwa?

Dr Nyirinkwaya: Ni ikibazo gikomeye! Reba gufata ambulance ukajyana umubyeyi waje agana ivuriro ryawe kubagirwa mu bindi bitaro, hakaba ubwo usanze nabo barimo kubaga undi! Ubwo bukererwe bwose ni ikibazo ku mubyeyi n’uwo atwite.

Iki ni kimwe mu bibazo byatumye mfata icyemezo cyo kwimurira iri vuriro mu yindi nzu yagutse yari ruguru gato y’iyo twakoreragamo, tugamije kongera serivise no kurushaho kwakira neza abatugana.

Izuba Rirashe: Ese ko numva mwibanda cyane ku buvuzi bw’abagore no kubyaza kandi ibitaro byanyu bitanga zerivise zinyuranye?

Dr Nyirinkwaya: Ni uko serivise ya Gynecology ari yo yakira abantu benshi cyane ugereranije n’izindi hano, ariko kandi n’ahandi hose uzagera ku isi, burya serivise ijyana n’icyo nyir’ibitaro afitemo ubumenyi ni yo iteka iganwa cyane, usanga ari yo ibitaro byose bifatiyeho, iba ari nk’uruti rw’umugongo rw’ibitaro (backbone). Njyewe rero ndi Gynecologist, bityo n’abagana Hopital la Croix du Sud benshi ni abakenera ubufasha muri serivise ya Gynecology, bitabujije ko dutanga n’izindi serivise.

Izuba Rirashe : Mwatangiranye miliyoni 4 nk’igishoro mukorera mu mazu mukodesha, none ubu murakorera mu nyubako ifatika kandi yanyu bwite hiyongereyeho n’ibikoresho bigezweho mu buvuzi! Niba atari ibanga ibi bitaro mukoreramo ubu bihagaze ku giciro kingana iki?

Dr Nyirinkwaya: (Abanza guseka!!) Ubwo se ibyo nabyo ni ngombwa?! Bihagaze mu giciro cy’amamiliyari. Urebye ni miliyali nk’eshatu!

Izuba Rirashe: Ubu mufatwa nk’abakoze amateka, ibitaro La Croix du Sud birazwi muri Kigali dore ko ukiri mu muhanda uva Gishushu uzamuka kwa Lando iyi nyubako ari imwe mu magorofa amaso ahita aguha! Ese ubwiza bwayo bw’inyuma busa n’ibiyiberamo imbere? Serivise mutanga zifashe zite kuri ubu?

Dr Nyirinkwaya: Icyo nakubwira cyo ni uko tugerageza gutanga serivise nziza uko tubishoboye. Mu mikorere, twaguha imibare mu byo wifuza byose, nk’umwaka ushize ndumva twarabyaje ababyeyi bagera ku bihumbi 4, mu gihe mu myaka ya za 1998 twabyazaga nka 300 cyangwa 400, gusa ibibazo nabyo ntibibura!

Izuba Rirashe: Nk’umuhanga mu buvuzi bw’abagore kandi uhura na benshi bakugezaho ibibazo bitandukanye, musanga ubuzima bw’imyororokere bwifashe bute mu bakiri bato muri iki gihe?

Dr Nyirinkwaya: Ni ikibazo gikomeye, benshi mu rubyiruko rw’ubu ntibajya babiganirizwa, bahugiye mu kwigana imico y’ahandi nk’aho ari ibigezweho cyane ko byinshi biborohera kubimenya hifashishijwe ikoranabuhanga. Wumva umwana muto ngo afite cheri, yaza kumusura ababyeyi ntibabyiteho bakabarekera mu cyumba bonyine aho gukurikirana ibyo barimo. Rimwe na rimwe basa n’abahawe uburenganzira bwo kwisanzura no gukora ibyo badakwiye kuba bakora, nko kureba amafilime adakwiye, guhora mu birori bitandukanye badafite abantu bakuru babagenzura n’ibindi kenshi bibabyarira ibibazo.

Izuba Rirashe: Ibyo bibazo ni ibihe?

Dr Nyirinkwaya: Ni byinshi; hari nko kuhandurira uburwayi, gutwara inda bakiri bato nabyo bikurura ibindi bibazo nko kuba zavamo cyangwa zikabahitana.

Izuba Rirashe: Ubona hakorwa iki mu guhangana n’ibi bibazo?

Dr Nyirinkwaya: Nsanga hakwiye gushyirwaho gahunda ifatika y’amasomo agomba gutangwa ku bijyanye n’ibitsina (Sexual education) mu mashuri, kuko uko kutamenya kw’abana kubera gutinya kubigisha no kubasobanurira ko agakingirizo kabaho, icyo kamaze n’uko gakoreshwa cyangwa se kwigisha umwana w’umukobwa ikoreshwa ry’utunini tubuza gusama (pilule contraceptive), ni byo bibaviramo kubigwamo.

Izuba Rirashe: Ese ubusanzwe ni iki gishobora gutuma inda ivamo?

Dr Nyirinkwaya: Ubusanzwe inda zikiri nto ni zo zikunze kuvamo. Inda ishobora kuvamo bitewe n’inenge zikomoka ku ntanga zatanzwe n’ababyeyi ari nazo zihura zigakora igi ritanga umwana, inda ishobora kuvamo bitewe n’uburwayi nka Syphilis, Diyabete, uburwayi bw’umutima n’izindi, ishobora kandi kuvamo biturutse ku ruhererekane rw’amaraso mu muryango (genetics).

Izuba Rirashe: Hari impamvu zimwe zemewe n’amategeko y’u Rwanda ko umuntu ubishaka yakurirwamo inda nko mu gihe yayitwaye akorewe ihohoterwa, yayitewe n’uwo bafitanye isano cyangwa se mu gihe abaganga bagaragaza ko yamuteza ikibazo cy’ubuzima. Ese hano mujya mwakira abantu nk’abo baza kwisabira gukurwamo inda bagendeye kuri iryo tegeko?

Dr Nyirinkwaya: Ku mpamvu zemewe, ibyo biri mu burenganzira bwabo. Bashobora kuza kubidusaba ariko twe iyo serivise ntabwo tuyitanga, dukora ibifitanye isano n’ubuvuzi gusa.

Izuba Rirashe: Hari amakuru yagiye atambuka avuga ku babyeyi n’abana bagiye bapfa cyangwa inda zikavamo bitewe n’uburangare bw’abaganga, muri Hopital la Croix du Sud ho byifashe bite?

Dr Nyirinkwaya: Ibyo bibazo ntabihari. Simvuze ko tutajya dupfusha ariko ntibyaba bivuye ku burangare bwacu. Naho ubundi ibyo nanjye njya mbyumva mu makuru n’ahandi, ariko rero abantu bajye batandukanya ibintu barebe n’uburyo abaganga bo mu bihugu byacu bakoreramo mbere yo kubavuga ibyo byose, kuko kenshi usanga tubavuga nabi kubera kwigereranya n’ibihugu byateye imbere.

Ibaze kugira ngo umuforomokazi umwe abe asabwa kwita ku barwayi 10, naho umuganga umwe ugasanga ategerejwe n’abarwayi barenga 20! Ntitwakwigereranya n’i Burayi kuko ho wanasanga umurwayi afite umuganga we uba ashobora no kumusanga iwe mu rugo!

Dr Nyirinkwaya avuga ko uvuga ko umurwayi yagize ikibazo kubera kurangaranwa, yajya anabanza kumenya icyo muganga yari ahugiyeho kuko ushobora gusanga yari arimo kwita ku wundi nawe urembye cyane, kandi asabwa kubitaho icyarimwe.

Izuba Rirashe: Imfu z’ababyeyi n’abana bavuka zifashe zite mu bitaro La Croix du Sud?

Dr Nyirinkwaya: Nta bidasanzwe, ntabwo ari benshi kandi ntibyabura. Dukora uko bashoboye mu kugabanya ibyago bishobora kubaho mu gihe umugore abyara ariko rimwe na rimwe ntidushobora guhagarika ibyo byago.

Ni mu gihe muri Kanama 2012, ibitaro La Croix du Sud byigeze kuvugwamo urupfu rw’umubyeyi n’umwana yari amaze kwibaruka, aho byemejwe n’umutangabuhamya ko yazize kurangaranwa n’abaganga, ariko mu gusubiza iki kibazo Dr Nyirinkwaya we yavuze ko urupfu rw’uyu mubyeyi rwatewe n’uko umutima wahise uhagarara igihe yabyaraga.

Ibindi kuri Dr Nyirinkwaya:

– Mu buzima ntacyo yakunda ngo akirutishe umuryango we akunda cyane.

– Iyo afite akanya akunda gusoma, gukora siporo yo koga (swimming) no gutembera mu mirima.

– Ikintu cyamushimishije cyane kuruta ibindi kuva yava mu nda ya nyina umubyara, avuga ko ari ugukandagira ku butaka bw’igihugu cye ‘u Rwanda’ adafite ubwoba.

– Ikindi kandi, niba uri umugome ukaba n’umumeshyari ntimushobora kubana, kuko ibyo ni byo bintu bibiri Dr Nyirinkwaya avuga ko yanga urunuka.

– Naramuka agusuye cyangwa ukagira amahirwe yo kumwakira, uzamuhe ibyo kurya bitetse Kinyarwanda wirungishije amavuta y’inka ushyireho n’udushaza, hanyuma icyo kunywa cyo; uzamuhe amazi yo kunywa cyangwa se umutobe w’imbuto w’umwimerere, azanezerwa kuko avuga ko abikunda pe!

Mu gusoza iki kiganiro, umunyamakuru yabajije Dr Nyirinkwaya akabazo k’amatsiko!

Izuba Rirashe: Hari abavuga ko umuganga w’abagore ‘Gynecologist’, akunda igitsina gore cyane, agikunda birenze urugero aho usanga bamwe bafata ku ngufu abagore baje kubivuzaho bakabasambanyiriza ku bitanda by’isuzumiro! Ibyo ubivugaho iki nk’umu Gynecologist ubimazemo imyaka isaga 25?!

Dr Nyirinkwaya: (Byaramusekeje cyane, gusa yemera ko ari imyumwire ifitwe na benshi.) Mu gusubiza aseka cyane, yagize ati “Yewe abantu batwibazaho byinshi bakanatuvuga uko babyumva kuri iyo ngingo! Ariko rwose kubikunda (sex) no kubyanga, biterwa na kamere bwite y’umuntu. Ibyo tubona dusuzuma abagore mu myanya yabo y’ibanga ni ibisanzwe, tuba turi mu kazi!!

Izuba Rirashe: Murakoze cyane ku kiganiro muduhaye Doctor!

 Dr Nyirinkwaya: Mwakoze cyane namwe kutugenderera.

Ibitaro La Croix du Sud bifite serivise zitangirwa mu mashami 18 anyuranye; bifite kandi ubushobozi bwo kwakira abarwayi ku bitanda 106, bikoresha abakozi 277 harimo abaganga 27 (Doctors).

SRC: IZUBA RIRASHE

Akarere Gakenke gakomeje kuza inyuma mu ikoreshwa ry’amashanyarazi
USA yasubukuye umubano na Somalia ushingiye kuri za Ambasade
EAC:Hagiye gukorwa iperereza ku byumvikane buke hagati y'u Rwanda n'u Burundi
Nicki Minaj watukiwe muri Angola agiye kugaruka muri Afurika

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.