DOVE MAGAZINE

Dr Diane Gashumba yagizwe Minisitiri w’Ubuzima

Dr Gashumba Diane wari Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yagizwe Minisitiri w’Ubuzima, asimbuye Dr Agnes Binagwaho wayivuyemo muri Nyakanga uyu mwaka.

Dr Gashumba yahawe Minisiteri y’Ubuzima avuye muri Minisitiri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango,yagiyemo muri Werurwe 2016,asimbuye Oda Gasinzigwa.

Icyo gihe Umukuru w’Igihugu yashyizeho abandi bayobozi barimo Umunyamabanga Uhoraho muri Migeprof, Kamanzi Jacqueline,Umulisa Henriette, wari usanzwe kuri uyu mwanya agirwa Umunyamabanga Mukuru muri Komisiyo Ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare na ho Kayonga Jack, aba Umuyobozi Mukuru w’Agaciro Development Fund.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yahawe Nyirasafari Esperance wari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko.

Imwe mu mirimo Nyirasafari Esperance yakoze

Nyirasafari Esperance yavutse kuwa 13 Nyakanga 1972. Yabaye umukozi mu rwego rw’ubushinjacyaha bwa Repubulika, aza kugirwa Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, umwanya yariho mu 2009.

Muri Mutarama 2013, Nyirasafari Esperance yatorewe kuyobora Komisiyo y’Amategeko mu Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko – FFRP (Forum des Femmes Rwandaises Parlementaires).

Yari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, akaba n’Umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Kicukiro.

dr-diane-gashumba-yagizwe-minisitiri-wubuzima
Dr Diane Gashumba ubwo yarahiriraga inshingano ze nka Minisitiri muri Migeprof


SRC: IGIHE

Uganda na Kenya birikanga ibitero by’ubwiyahuzi
Live: Ba Meya bashya b’uturere tumwe bamenyekanye
Abanyarwanda muri Djibouti bibutse Jenoside basabwa gusobanura neza amateka y’u Rwanda
Yabeshye ko yabonye abacengezi bituma inzego z’umutekano zirara mu mashyamba zibahiga

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.