DOVE MAGAZINE

Ugubwa nabi iyo uri mu modoka? Dore uko wakwitwara kugira ngo ugubwe neza mu rugendo

Share Button

Kubira ibyuya, kugira iseseme n’ibindi bimenyetso biranga abantu bamwe na bamwe iyo bari mu ngendo, ibyitwa cinetose mu Gifaransa.

Imodoka, indege, ubwato, gari ya moshi, bisi, ubwoko bwose bw’ubwikorezi bushobora gutuma umuntu yumva atamerewe neza.

Bimwe mu bimenyetso umuntu agira, harimo kwiyumva nabi muri rusange, kwayura, kubira ibyuya, kugira umusinziro, kugira amacandwe menshi, kugabanuka k’umuvuduko w’umutima, isesemi no kuruka.

Ibi bimenyetso byose biterwa n’uko ubwonko buba bubona ikinyuranyo hagati y’ibyo amaso abona mu rugendo n’ibyo umubiri wamenyereye.

Umuntu uhura na bene ibyo bibazo mu rugendo hari ibyo yakora akagubwa neza nk’uko bitangazwa na Doctissimo.fr.

Dore inama wakurikiza mu gihe ugira ibibazo ku rugendo:

Kwirinda ibituma urugendo ruba rubi

Umunuko (w’itabi, ibiryo, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi), urusaku rukabije, umunaniro, ubushyuhe n’ibindi bituma kwiyumva nabi byiyongera cyane cyane kuruka.

Ni byiza kandi kuruhuka bihagije mbere yo gufata urugendo kuko na byo bituma umuntu yiyumva neza.

Kurya indyo yoroshye mbere yo gufata urugendo

Mbere yo gufata urugendo, ni byiza gufata indyo yoroshye. Iyo bavuze indyo yoroshye ntibiba bishatse kuvuga kureka kurya, kuko gufata urugendo mu gifu harimo ubusa na byo bituma umuntu atamererwa neza.

Umuntu ugiye ku rugendo aba agomba gufata ibiribwa bitarimo amavuta menshi, ariko na none bitoroshye cyane. Bimwe mu biribwa ashobora gufata harimo igitoki, umugati n’ibindi bidakomeye ariko na none bitari amazi.

Kwinjiza umwuka ukonje

Niba wicaye mu modoka, gerageza wegere idirishya urikingure gato kugira ngo umwuka mwiza winjire.

Mu ndege no muri bisi, ni byiza kwicara mu ntebe zo hagati kuko ho ntihisimbiza cyane nk’inyuma cyangwa se imbere. Mu ivatiri, imbere ni ho haba hatuje kurusha inyuma

Hari ibyo udakwiye kureba uri mu rugendo

Mu gihe umuntu ari mu rugendo, si byiza ko areba ibintu byose kuko hari ibyamutera kumererwa nabi.

Bimwe mu byo umuntu akwiye kwima amaso harimo amashusho, imikino y’amashusho (jeux electroniques), gukoresha mudasobwa n’ibindi.

Gerageza kureba gusa aho ugana. Mu ivatiri, reba mu kirahuri cy’imbere kandi utegeke indoro yawe.

Ni byiza kandi kwambara umukandara ukanisegura neza kugira ngo utaza kunyeganyega cyane.

Kurya shikarete na byo bigira uruhare mu kurinda umuntu kumererwa nabi mu modoka, cyane cyane kumurinda isesemi no kuruka.

Mu gihe uri ku rugendo, ni byiza kwitwaza ibyo kunywa byoroshye ukajya usomaho buhoro buhoro. Bimwe mu byo wakwitwaza harimo amazi n’ibindi binyobwa byo mu bwoko bwa sirop.

Niba bishoboka, fata akaruhuko gatoya buri masaha abiri, maze usohoke mu modoka ujye hanze, urambure amaguru.

Mu gihe wumva utangiye kumererwa nabi, ni byiza guhagarika imodoka ukajya hanze gufata umwuka mwiza, utiriwe utegereza ko uremba.

Mu gihe inama zavuzwe haruguru zitagize icyo zitanga, hari imiti iboneka muri farumasi umuntu ashobora gufata mbere yo kujya ku rugendo ikamufasha kutagubwa nabi.

Hari kandi imiti irinda isesemi no kuruka, ngo iyi na yo ishobora kugira icyo imarira umuntu iyo ari ku rugendo.

Iyi miti yose ifatwa byibura iminota 30 mbere yo gutangira urugendo. Ikibazo cyo kugubwa nabi n’urugendo kandi kiravurwa.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko tangawizi ifite ubushobozi bwo kuvura isesemi iterwa n’urugendo.


SRC: IZUBA RIRASHE

Ibidasanzwe byabereye mu gitaramo cya Cindy na Kid Gaju watashye yivovota (Amafoto)
Antonio Conte yagizwe umutoza mukuru wa Chelsea
Amafoto y’ibyishimo Akiwacu Colombe n’abahatanira Miss Supranational bidagadura mu mazi
Bwa mbere kaminuza ya ULK - Gisenyi yatanze impamyabumenyi za “Masters”

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.