DOVE MAGAZINE

Dj Flora na Ben Kayiranga bashinze Radiyo ivugira i Burayi

Umunyarwandakazi Flora Nyirimbabazi [Dj Princess Flor] na Ben Kayiranga bashinze radiyo yatangiye ivugira kuri internet ndetse bafite inzozi zo kuzayubaka ikabarirwa mu zikomeye i Burayi.

DJ Princess Flor ni umwe mu ba Dj bakomeye i Burayi bakomoka muri Afurika. Yavukiye mu Rwanda i Nyamirambo aho yavuye afite imyaka 17 y’amavuko. Amaze imyaka igera kuri 13 i Burayi.

Ben Kayiranga na we ni umuhanzi ufite amateka akomeye mu Rwanda ukorera umuziki mu Bufaransa.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo Ben Kayiranga na Fj Flor bahuriye mu Buholandi muri Rwanda Day bahita banoza umugambi wo gushinga Radiyo isakaza umuziki nyarwanda mu batuye muri Diaspora batabasha kumva Radiyo zivugira i Kigali.

Dj Flor ati “Ni ibintu twatekerejeho twembi dusanga byaba byiza duhise tubikora […] radiyo yatangiye kuvugira kuri internet, turi gukora application izafasha abantu kuyumva kuri telefone.”

Arongera ati “Hari umubare munini w’Abanyarwanda batabashaga kumva izo ndirimbo, ubu byakemutse kuko twatangiye kandi twizeye kuzabona umusaruro ufatika.”

Radiyo ya Dj Flor na Ben Kayiranga bayise ‘Injyana Radio’, yatangiye kumvwa mu buryo bukomeye ndetse bigaragarira ku mbuga nkoranyambaga aho abantu bagenda bahanahana umurongo ivugiraho.

Muri iki gihe yumvikanaho umuziki w’Abanyarwanda utavangiye kandi mu njyana zose. Dj Flor usanzwe ari umuhanga mu kuvanga imiziki, hari amasaha amwe acuranga kuri iyi Radiyo.

Dj Flora na Ben Kayiranga batangije radiyo

Yatangiye acuranga akoresheje studio nto afite iwe mu rugo mu Bubiligi gusa ngo we na mugenzi we barateganya kubaka indi nini ku buryo bazajya banakora ibiganiro.

Ati “Radiyo twayise ‘Injyana Radio’, twatangiye gutambutsa indirimbo gusa, nta munyamakuru uratangira kuvuga ariko byose bizaza. Turatekereza kuzajya dukoresha abantu ibiganiro, kwamamaza no guhuza Abanyarwanda bo muri Diaspora bakajya bahana ibitekerezo….”

Injyana Radio itambutsa imiziki amasaha 24 kuri 24, yibanda ahanini ku ndirimbo zikunzwe muri iki gihe, izihimbaza Imana na karahanyuze.

Dj Flor, umuhanga mu kuvanga imiziki

Dj Princess Flor ari mu bahanzi bakomeye muri Afurika batumiwe mu iserukiramuco nyafurika rizabera mu nzu y’imyidagaduro ya Zénith mu Mujyi wa Paris.

Iserukiramuco ‘Afrique au Zénith de Paris’ rizaba ku itariki ya 27 Werrurwe 2016, rizahuriramo abahanzi b’ibyamamare barimo Eddy Kenzo(Uganda) , Toofan bo muri Togo mu guhangana n’ikibazo cy’ingutu cya Boko Haram ihangayikishije uyu Mugabane.

Umuhanzi Ben Kayiranga wakunzwe mu ndirimbo ‘Freedom’

Kanda hano wumve iyi Radiyo


 

SRC: IGIHE

Ku myaka 18 umuvandimwe wa Kim Kardashian atwite iy'amezi 2
Umunyamakuru Ginty agiye gushyingirwa i Nairobi
Musaza wa Nicki Minaj ashobora gukatirwa imyaka 50 y’igifungo
Chameleone, Weasel na Radio baraye i Kigali mu ibanga (Amafoto)

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.