DOVE MAGAZINE

Diana Kamugisha yongeye gutegura igitaramo gikomeye

Umuhanzi Diana Kamugisha yateguye igitaramo gikomeye cyo kuramya no guhimbaza Imana kizaba ku Cyumweru tariki 3 Nyakanga 2016 kuri New Life Bible Church ku Kicukiro kuva saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba.

Diana Kamugisha ateguye iki gitaramo nyuma y’ikindi gikomeye yise ‘Restore Worship Concert’ yakoze umwaka ushize muri Nyakanga 2015 ubwo yamurikaga alubumu ye ya mbere.

Igitaramo cy’uyu mwaka wa 2016 ‘Refresh Worship & Music Festival’ gifite intego yo guhembura imitima y’abantu binyuze mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, kwinjira akaba ari ubuntu ku bantu bose.

Muri icyo gitaramo cye gikubiye mu Iserukiramuco yateguye kuko rizaba mu minsi ibiri muri gahunda zitandukanye, Diana Kamugisha ukunzwe muri iki gihe mu ndirimbo ‘Haguruka’ azaba ari kumwe n’itsinda abarizwamo rya Women of Faith ndetse n’abandi bahanzi barimo Brian Blessed, Pastor Gaby na mushiki we Claire na Kavutse Olivier wo muri Beauty For Ashes.

Mbere yo gukora igitaramo cye kizaba kuri iki cyumweru, Diana Kamugisha kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Nyakanga 2016 yateguriye abaramyi bo mu Rwanda no mu karere gahunda yo gusangira no guhugurwa ku ijambo ry’Imana, umwigisha akaba ari Rev Dr Charles Mugisha. Icyo gikorwa cyiswe ‘East African Breakfast’ kirabera Kimihurura kuri Kings Guest House kuva saa mbiri za mu gitondo.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Diana Kamugisha (dainakamugisha.com), uyu muhanzi yatangiye kuririmba mu mwaka wa 2006. Iki gitaramo agiye gukora, azaboneraho n’umwanya wo gushima Imana ku bw’igihembo yahawe umwaka ushize cya Groove Award. Ni umwanya kandi ngo azaba abonye wo kwegerana n’Imana mu kuyiramya nk’uko imodoka ikenera moteri irimo amavuta kugira ngo ibone kugende neza.

Diana Kamugisha uri hafi gusoza amasomo ye mu ishuri rya Bibiliya, ni umukristo mu itorero New Life Bible Church rya Kicukiro ndetse akaba n’umwe mu bayobora abakirisitou muri gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana (Worship Leader). Muri 2015 yahawe igihembo cya Groove Award nk’umuhanzikazi w’umwaka wakoze cyane kurusha abandi.

Kamugisha DianaDiana Kamugisha yongeye gutegura igitaramo gikomeye


SRC: IGIHE

Menya byinshi ku ba Papa babiri bayoboye Kiliziya Gatolika icyarimwe!
Abantu 9 bafungiwe gukwirakwiza ibihuha by’intambara
I Kigali hagiye kubera igitaramo kizabera ku mazi
Ibidasanzwe byabereye mu gitaramo cya Cindy na Kid Gaju watashye yivovota (Amafoto)

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.