DOVE MAGAZINE

Diamond Platnumz yasobanuye impamvu yajyanye n’umuryango we i burayi mu bitaramo

Share Button

Diamond Platnumz warumaze hafi ukwezi iburayi mu bitaramo byo yise #FromTandareToTheWorld yasobanuye impamvu yahisemo kujyana n’umuryango, yatangaje ko byari ngombwa guherekezwa n’umugore we; Zari ndetse n’umukobwa we Tiffah Dangote byakarusho Mama we umubyara Sanura Kassim anafata n’iturufu yo kwamamara kwe.

Diamond na Mama we photo Niaje.com

Diamond na Mama we Ifoto: Niaje.com

Nkuko tubikesha urubuga Niaje.com, ngo ni byiza ko umuntu w’umuririmbyi afata umwanya ndetse uhagije akaba yaririmbira ahantu hatandukanye hari abafana be bose, mu rwego rwo kubiyegereza cyane ndetse no gukomeza kumenyekanisha ibihangano bye hirya no hino ku isi akaba ari muri urwo rwego na Diamaond yahisemo gukora ibitaramo hirya no hino kwisi aho yahereye muri Amerika akaza gukomereza i burayi ari naho yaherekejwe n’umuryano we.

Diamond n'umurango we photo Niaje.com

Diamond Platnumz i Burayi

Diamond Platnumz nawe yagiye gukorera ibitaramo i burayi. Mu ntangiro z’uku kwezi aho yahisemo kujyana n’umuryango we wose  harimo umufasha we Zari Hussein umudamu uzwi cyane muri aka karere kubera ubutunzi bwinshi yibitseho, umwana wabo w’umukobwa muto bafitanye bise Tiffah ndetse na mama we Sanura Kassim.

Diamond na Mama we i burayi Photo Niaje.com

Diamond, Umwana we ndetse na Mama we i burayi.

Mu bitaramo bitandukanye byose Diamond Platnumz yakoreye i burayi mu mijyi itandukanye akaba yari kumwe n’umuryango we wose. Aho yahereye i Frankfurt mu gihugu cy’Ubudage ndetse n’i Copenhagen mu gihugu cya Dannemark. Muri iyo mijyi yose yazengurutse akora ibitaramo akaba yarabaga ari kumwe n’umuryango we.

Diamond mu gutangaza icyatumye ajyana n’umuryango ndetse na mama we umubyara yaragize ati:” Iyi niyo nshuro yambere numva nishimye cyane bindenze kubona ndikumwe n’umuryango. Nabikoreye kugira mama wanjye nawe yishime  kuko anageze muzabukuru, kumujyana i burayi rero nabikoreye kugira mushimishe, nawe azavuge ko yagiye i burayi atari kuhumva bahavuga gusa ” ibi yabitangarije abanyamakuru akigera mu gihugu cya Denmark.

Diamond Platnumz ni umuhanzi ukomeye muri aka karere ndetse no muri africa, akaba akomeje gutera intambwe bigaragara kuko ibihangano bye bikomeje gukundwa hirya no hino ku isi. Kuri ubu yari amaze iminsi akorera ibitaramo  ku mugabane w’iburayi mu mujyi itandukanye yaho mugukomeza kumenyekanisha ibihangano bye.


Pacifique Kwizera
WWW.DOVE.RW

Beyoncé agiye gutandukana na Jay Z
Yahya Jammeh yashyize arekura ubutegetsi
Knowless yatanze ubutumwa bw'ihumure yemeza ko"umubabaro,ubwigunge n'ibindi bibazo bihagarikwa ...
Umunyamideli byavuzwe ko atwite inda ya Diamond yabyaye

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.