DOVE MAGAZINE

Diamond ayoboye ibyamamare bya Afurika mu gukurikirwa cyane kuri Instagram

Share Button

Umuhanzi Diamond Platnumz umwe mu bamaze kwigarurira imitima ya benshi muri Afurika, yaje ku isonga ry’ibyamamare bikurikiwe cyane ku Mugabane wa Afurika mu kuri Instagram.

Muri Nzeri 2015 nibwo uyu muhanzi ukunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo ‘Utanipenda’ yujuje abantu miliyoni bamukurikira kuri Instagram. Icyo gihe yahise aba umuhanzi wa mbere muri Afurika y’Uburasirazuba ukurikirwa cyane kurusha abandi.

Ku rutonde rushya rwakozwe rw’ibyamamare byose bya Afurika n’uburyo bikurikiwe ku rubuga rwa Instagram, Diamond ni we waje imbere aho afite abasaga 1,502,578.

Ku mwanya wa kabiri kuri uru rutonde haje umuhanzi Davido wo muri Nigeria ufite abantu bamukurikira 1,498,823 mu gihe Wizkid wujuje miliyoni mbere y’abandi muri Nigeria yaje ku mwanya wa Gatatu n’abantu 1,362,760.

Wema Sepetu wakundanye na Diamond igihe kinini yaje ku mwanya wa Kane mu gihe Zari ari ku mwanya wa cyenda.

Kuri uru rutonde hajeho Abanyatanzaniya benshi barimo Jokate Mwegelo [wabaye igisonga cya Mbere cya Miss Tanzania 2006], Wema Sepetu, Jacqueline Wolper[umukinnyi wa film], Zari [umugore wa Diamond] na Vanessa Mdee uherutse kuza i Kigali.

1.Diamond Platnumz 1,502,578
2.Davido 1,498,823
3.Wizkid 1,362,760
4.Wema Sepetu 1,213,798
5.Millard Ayo 1,165,390
6.Don Jazzy 1,154,318
7.Jokate Mwegelo 1,098,848
8.Jacqueline Wolper 1,085,781
9.Zari the Bosslady 1,084,842
10.Vanessa Mdee 1,061,682


 

SRC: IGIHE

Zari yahishuye ko urukundo afitiye umugabo yasimbuje Diamond ari urw’iteka
Dream Boyz na Jay Polly basohoye amashusho y’indirimbo ‘Birarangiye’
Bugesera: Abarimu bize mu buryo bw’iyakure baratabaza
Perezida Nkurunziza yashyize umukono ku itegeko ryo kuva muri ICC

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.