DOVE MAGAZINE
The Next Star Rwanda

Danny Nanone yavuye mu gihome

Share Button

Umuraperi Ntakirutimana Mudathiru [Danny Nanone] yarekuwe na Polisi y’u Rwanda yari imucumbikiye kuri Station ya Polisi ya Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge kuva kuwa Gatanu tariki ya 22 Mata 2016.

Amakuru yizewe IGIHE ikesha abantu ba hafi bazi iby’uyu muraperi, avuga ko Danny Nanone yarekuwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Mata 2016 akaba agiye gukomeza gahunda z’umuziki.

Producer Bagenzi Bernard ucunga inyungu za Danny Nanone yabwiye IGIHE ko umuhanzi we yafunguwe gusa ntibarabonana. Ati “Nanjye niko mbyumvise, ubu ndi kujya kumureba. Telefone ze ni njye wari uzibitse.”

Yari yafunzwe azira gushaka kurwanya inzego z’umutekano ubwo hashakwaga umuti w’ibibazo by’ubwumvikane buke yari afitanye n’umukobwa babyaranye witwa Moreen.

Mu byo batavugagaho rumwe ngo ni uko uyu mukobwa yashakaga guhabwa uburenganzira bwo kuvana umwana we kwa Danny Nanone kuko ataruzuza imyaka yatuma ataba iruhande rwa nyina. Danny ngo yagize impungenge z’uko naramuka amutanze nyina azahita amujyana hanze biturutse ku makuru yari afite ko agiye kuva mu Rwanda.


SRC: IGIHE

Congo Kinshasa n’u Burundi bakajije umutekano mu mazi no ku butaka
Bimwe mu bintu bituma urukundo rurushaho gushinga imizi
Rwatubyaye Abdul yarangije guhabwa release letter
Kagabo Prince yemeza ko igihe kigeze ngo aba Christ duhimbaza Imana mu muco gakondo

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.