DOVE MAGAZINE
DOVE RECORDS, INC.

Daniel Ngarukiye yasezeranye mu mategeko n’umukobwa wo muri Romania

Daniel Ngarukiye umwe mu bahanga mu gukirigita inanga mu Rwanda yasezeranye imbere y’amategeko n’umukobwa wo mu gihugu cya Romania basigaye babana muri iki gihugu.

Uyu muhanzi w’imyaka 28 yabwiye IGIHE ko we n’umukunzi we Lavinia Orac basezeraniye muri Romania kuwa Kabiri tariki ya 22 Ukuboza 2015. Baherekejwe n’inshuti z’uyu mukobwa zo muri Romania.

Ngarukiye na Lavinia, bamenyaniye i Kigali ubwo uyu mukobwa yari yaje mu Rwanda akitabira igitaramo Daniel Ngarukiye yaririmbyemo muri Serena Hotel ari naho bahuriye bararambagizanya.

Daniel usanzwe aririmba muri Gakondo Group yashimangiye ko we na Lavinia bateganya gusezerana imbere y’Imana ahagana muri Kanama 2016.

Aba bombi kandi baritegura kwibaruka ndetse umwana bamaze kumuhitiramo izina rya ‘Inyamibwa’.

Ati “Ubu icyo turi kwitegura kurusha ibindi ni ukwakira umwana uzavuka mu kwezi kwa kabiri umwaka utaha.”

Daniel Ngarukiye usanzwe aririmba muri Gakondo Group, asigaye abana n’umukunzi we muri Romania ari naho bateganya kuzatura nyuma yo kurushinga. Yagiye kubana na we kugira ngo amwiteho mu gihe yitegura kwibaruka imfura yabo.

Ngarukiye Daniel ni umwe mu bahanzi bake bafite ubuhanga buhanitse mu gucuranga inanga. Iyi mpano ayikomora kuri sekuru Semivumbi Simake wari intore y’intyoza mu guhamiriza kwa Rudahigwa i Nyanza mu Rukari.

Reba indirimbo yavuye mu Rwanda amaze gushyira hanze:


SRC: IGIHE

Umwuka mubi hagati ya Kidum na Frankie Joe bapfa amadorali 2000
Juliana Kanyomozi yateye utwatsi abamwaturiraho gutwita
Adele ayoboye abahanzi bafite album zaguzwe cyane muri 2015
Ingabo z’u Rwanda zabonye Umuvugizi mushya

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.