DOVE MAGAZINE

Cristiano Ronaldo ashobora gukora amateka mashya y’umukinnyi uhenze ku Isi

Share Button

Jorge Mendes ushinzwe gushakira amakipe rutahizamu wa Real Madrid, Cristiano Ronaldo, yatangaje ko hari ikipe yo mu Bushinwa ishaka gukora amateka ikagura uyu mukinnyi kuri miliyoni 260 z’ama-pound ndetse ikajya imuhemba miliyoni 1.6 y’ama-pound ku Cyumweru angana na miliyoni 85 z’ama-pound ku mwaka.

Mu gihe ibi byaba bibaye, Ronaldo yagurwa 262. 514. 892. 671 z’amafaranga y’u Rwanda, akava ku bihumbi 365 by’ama-pound ahembwa ku cyumweru ubu, akajya ahabwa miliyoni 1.6 y’ama-pound asaga miliyali 1 616 117 760 mu mafaranga y’u Rwanda ku Cyumweru igihe yaba yerekeje mu Bushinwa.

Uyu mukinnyi w’imyaka 31 uherutse kongera amasezerano y’imyaka itanu muri Real Madrid, yaba atanzweho akubye hafi inshuro eshatu miliyoni 89 z’ama- Pound yaguzwe Paul Pogba ava muri Juventus ajya muri Manchester United uyu mwaka, anamugira umukinnyi uhenze cyane ku Isi.

Gusa Mendes yatangaje ko Ronaldo adashobora gushiturwa n’amafaranga ngo ave muri Real Madrid kuko ayifata nk’ubuzima bwe ndetse nyuma yo guhesha igihugu cye igikombe cy’u Burayi uyu mwaka akanatwara Champions League hamwe n’ikipe ye, ngo aracyafite inzozi zo gukomeza gukina ku rwego rwo hejuru no kwegukana ibindi bikombe.

Amakipe yo mu Bushinwa akomeje gushora akayabo ku bakinnyi batandukanye, kuko muri uku kwezi, Shanghai SIPG yarayamaze gutangaza ko yaguze Oscar J Santos wakiniraga Chelsea kuri miliyoni 60 z’ama-pound n’umushahara w’ibihumbi 400 ku cyumweru mu gihe mukeba wayo Shanghai Shenhua yahise igura Carlos Tevez inamugira umukinnyi wa mbere uhembwa menshi ku Isi n’umushahara w’ibihumbi 615 by’ama-pound asaga 620 948 688 z’amanyarwanda ku cyumweru.

Nk’uko Forbes iherutse kubitangaza, Ronaldo ni we mukinnyi winjiza agatubutse ku mwaka, aho abarirwa muri miliyoni 71 z’ama-pound habariwemo umushahara n’andi yose yinjiza mu kwamamaza ariko aramutse agiye muri iyi kipe yo mu Bushinwa yajya yinjiza miliyoni 85 ku mwaka y’umushahara gusa.

Bivugwa ko Leta y’u Bushinwa yashyize imbaraga nyinshi mu guteza imbere umupira w’amaguru, iha ubushobozi amakipe bwo kugura ibihangange bitandukanye muri iki gihugu kugira ngo n’abenegihugu babigireho, ku buryo mu gihe kiri imbere na bo bazagira abakinnyi bakomeye bazafasha muri gahunda ifite yo kuzegukana igikombe cy’Isi muri 2050.

Oscar na Tevez bamaze kwerekeza muri iki gihugu, biyongereye ku yandi mazina akomeye mu mupira w’amaguru yamaze kugurwa n’amakipe yo mu Bushinwa, hari umunya-Brazil, Hulk, Graziano Pelle, Ramires n’abandi. Andi mazina yifuzwa muri iki gihugu harimo na Wayne Rooney usanzwe ari kapiteni wa Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza.

Abakinnyi 10 bahembwa menshi kurusha abandi ku Isi (ku cyumweru):

1) Carlos Tevez (Shanghai Shenhua) £615,000
2) Oscar (Shanghai SIPG) £400,000
3) Cristiano Ronaldo (Real Madrid) £365,000
3) Lionel Messi (Barcelona) £365,000
5) Gareth Bale (Real Madrid) £346,000
6) Hulk (Shanghai SIPG) £317,000
7) Paul Pogba (Manchester United) £290,000
8) Neymar (Barcelona) £289,000
9) Graziano Pelle (Shandong Luneng) £260,000
10) Wayne Rooney (Manchester United) £260,000

Cristiano Ronaldo aramutse yerekeje mu Bushinwa yaba aciye agahigo ko kugurwa akayabo kurusha abandi

Oscar wakinaga muri Chelsea yamaze kugurwa n’ikipe yo mu Bushinwa miliyoni 60 z’ama-pound

Nyuma yo kugurwa na Shanghai Shenhua,Tevez (iburyo) yabaye umukinnyi wa mbere ku Isi uhembwa amafaranga menshi

SRC:IGIHE

RAYON SPORTS isezereye PANTHERES DU NDE mu mikino ya Conferderation Cup
Kwibuka 22: Hazibandwa ku kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
Police FC na Mukura mu rugamba rwo kwegukana rutahizamu wa Espoir FC
Mukabaganwa wavuwe Cancer ku buntu ati “Kagame Imana izamwongere imigisha”

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.