DOVE MAGAZINE
DOVE RECORDS, INC.

Cindy yavuze icyatumye abenga umusore wamutanzeho inkwano

Umuririmbyi Cindy Sanyu wo muri Uganda yavuze ko i mpamvu nyamukuru zatumye abenga Kenneth Muyisa harimo kuba ‘adashobotse ndetse ngo yavumbuye ko batari baberanye’.

Cindy na Kenneth Muyisa bakundanye mu gihe cy’umwaka batandukana muri Gicurasi 2015. Babanaga mu nzu gusa bakigirana amakimbirane Cindy yaramutorongeje anasaba umuryango ko ‘usubiza inkwano yatanze’.

Cindy azwi nk’umuhanzi wakunzwe cyane mu itsinda rya Blue 3, Kenneth Muyisa we azwi nk’umunyamafaranga washinze akabari kitwa Da boss gaherereye i Kabalagala.

Yabwiye Heart Beat ko yabenze Kennneth yabitekerejeho bihagije, ngo yamujijije ko yari umunebwe ndetse yumvaga bahorana, ibintu byamubuzaga kwita ku muziki we.

Ati “Twakundanye umwaka wose, yari umugabo mwiza ariko ntabwo twari dukwiranye. Ntabwo twumvaga ibintu kimwe. Akeneye umugore woroheje kandi njye si gutyo nteye. Ndakora cyane.”

Ken ngo yifuzaga kubona Cindy igihe cyose mu gikoni, undi na we akabyanga urunuka.

Ati “Ntabwo akazi kanjye kampa umwanya wo guteka, gukora isuku no gutetesha umugabo ijoro n’amanywa.”

Urukundo rwa Cindy Sanyu na Kenneth Muyisa rwakunze kurangwa n’intonganya za hato na hato kugeza ubwo uyu muhanzi yigeze kwirukana uyu mugabo mu nzu nyuma y’amezi atatu bavuye kwiyereka imiryango ndetse ngo gutanga inkwano.

Kuri ubu biravugwa ko Kenneth Muyisa na we yiyegereje umuhanzi Grace Nakimera akaba ari we usigaye umuba hafi ndetse kenshi bakunze kugaragara bishimanye mu ruhame dore ko uyu mukobwa na we atakiva mu kabari ka Kenneth.

Cindy yakundanye na Kenneth amwambuye undi mugore witwa Phinah Mugerwa bari bafitanye umwana w’umuhungu witwa Sandton.


 

SRC: IGIHE

Perezida Kagame yanenze USA yabababajwe n’amahitamo y’Abanyarwanda
Ni iki gitera abagore kuzinukwa imibonano mpuzabitsina?
Saga na The Ben basohoye amashusho y’indirimbo bakoreye muri Amerika
Umuraperi DMX yibarutse umwana wa 15

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.