DOVE MAGAZINE

Christopher yaba yasezeye muri Kina, ku bw’ubukwe bwa Knowless na Clement

Umuhanzi Christopher yaba yasezeye muri Kina Music nyuma y’aho umuyobozi w’iyi nzu ifasha abahanzi (label) afatiye icyemezo cyo kubana n’umuhanzi Butera Knowless.

Amakuru agera ku Kinyamakuru Izuba Rirashe avuga ko intandaro nyamukuru yo kuva muri Kina Music kwa Christopher ari ubu bukwe; aho bivugwa ko uyu muhanzi yaba abona nta mwanya uhagije azakomeza guhabwa, bityo agahitamo kuba akuyemo ake karenge.

Umwe mu nshuti za hafi za Christopher yabwiye iki Kinyamakuru ko Christopher yasaga n’uwari waramaze kuva muri Kina, bitewe n’uko nta mwanya uhagije yahabwaga mu kwagura ibikorwa bye, ku buryo ubukwe bwaje butuma ahita afata umwanzuro wa nyuma.

Aganira n’Izuba Rirashe, Christopher, we yavuze ko aya makuru atari yo, avuga gusa ati “Ntabwo ari byo!”

Christopher yagaragaje ko nta byinshi yifuza gutanga kuri aya makuru, agaragaza gusa ko ibivugwa ari ibihuha.

Christopher yari amaze imyaka irenga 5 akorera umuziki muri Kina Music.

Kuva yatangira gukorana na Kina Music, indirimbo ze zose yasohoye zagiye zikundwa; harimo nka ‘Ndabyemeye’, ‘Habona’,‘Babyumva’ na ‘Uwo munsi’, ‘Agatima’ n’izindi.

Mu 2014, ariko ubwo amasezerano yasinyanye n’iyi nzu yarangiraga, nabwo havuzwe umwuka mubi hagati ya Christopher na Clement, bivugwa ko atishimiye uko igice kinini cy’amafaranga yahembwe muri Primus Guma Guma Super Star yatwawe na Clement.

Iyi nzu ya Kina Music Christopher yayihuriragamo n’abahanzi Butera Knowless wabaye umugore wa Clement, Tom Close na Dream Boyz.

Nubwo mbere ya Christopher yari yavuze ko amakuru y’uko yavuye muri Kina Music byaba ari ibihuha, ariko nyuma abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko yamaze gutandukana na Clement muri Lebel ye ya Kina Music.

Christopher MunezaAmagambo Christopher yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram


SRC: IZUBA RIRASHE

Rihanna yatwaye umugabo w'abandi
Big Farious afungiwe i Kigali azira umwana w’umukobwa
Côte d’Ivoire: Perezida Ouattara yasheshe Guverinoma yose
Abanyarwanda bahohotewe muri Zambia bageze mu Rwanda nta n’urwara rwo kwishima

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.