DOVE MAGAZINE

Chelsea yemeranyije na Arsenal kuri Ox

Share Button

Chamberlain w’imyaka 24 uri mu ikipe y’igihugu y’abongereza kugeza ubu,aho bari gukorera imyitozo i St George’s Park,birangiye yerekeje muri Chelsea.

I St George’s Park akaba ari naho ari bukorere ikizamini cy’ubuzima muri iyo myitozo.

Oxlade-Chamberlain azarangiza amasezerano afitanye na Arsenal mu mwaka utaha hamwe na Alexis Sanchez na Mesut Ozil.

Kimwe na Sanchez na Ozil, Arsene Wenger yakomeje avuga ko akeneye Oxlade-Chamberlain kugira ngo agumane nabo kuri  Emirates stadium igihe kirekire.

Mu cyumweru gishize Chamberlain yanze 180 000 by’amapawundi ku cyumweru yari ahawe n’ikipe ye ya Arsenal nk’umushahara.

Aracyari i London nubwo ahinduye ikipe

Oxlade-Chamberlain yahuye na Wenger mbere yuko bajya gukina na Liverpool muri iyi weekend ishyize baganira ku kazoza k’uyu musore,dore ko Chamberlain  yanabanje mu kibuga ubwo batsindwaga 4-0.

Oxlade-Chamberlain yanashakwaga na Liverpool ariko bikaba birangiye agiye kwerekeza muri Chelsea ifite igikombe cya Shampiyona iheruka.

 

                                                                       

DUSHIMIMANA AIMABLE
WWW.DOVE.RW

Jose Mourinho yatwaye igikombe cya mbere
Abazakina imikino y'amagare ya Tour du Rwanda 15 bamenyekanye
Rwatubyaye yateye Rayon Sports umugongo yerekeza ku mugabane w’i Burayi
Cristiano Ronaldo ashobora gukora amateka mashya y’umukinnyi uhenze ku Isi

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.