DOVE MAGAZINE

CHAN 2016: Amakipe yose agize itsinda C afite amahirwe yo gukomeza

Share Button

Amakipe yose ari mu Itsinda C rya CHAN 2016 afite amahirwe yo kuba yabona itike ya ¼ , mikino ya nyuma muri iri tsinda iraba kuri uyu wa 26 Mutarama 2016, .

N’ubwo aya makipe afite amahirwe, ikipe ya Nigeria ni yo isa n’ifite amahirwe menshi kuko ifite amanota 4 ikaba isabwa kunganya.

Mu gihe iyi kipe yatsindwa Guinea yahita igira amanota 5. Ku rundi ruhande Tunizia nayo ifite amanota 2 itsinze Niger nayo yagira amanota 5, aya makipe yose agahita abona itike ya ¼.

Ikipe ya Niger iramutse itsinze Tunizia nyuma Nigeria igatsinda cyangwa ikanganya na Guinea, aya makipe Nigeria na Niger zahita zikomeza muri ¼.

Tunizia ifite igikombe cya CHAN 2011, irakina na NigerTunizia ifite igikombe cya CHAN 2011, irakina na Niger

Ibi biratuma imikino ya nyuma muri iri tsinda iba ikomeye. Niger na Tunizia zirakinira kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo naho Guinea yitabiriye CHAN bwa mbere ikine na Nigeria, umukino ubera kuri Sitade Rubavu.

Umutoza wa Nigeria, Sunday Oliseh yavuze ko agomba kwitondera ikipe ya Guinea kuko ari ikipe nziza. Ati “ Tugomba gukora uko dushoboye kugira ngo dutsinde”.

Aya makipe ari mu itsinda C ntabwo ahuje ibigwi muri iri rushanwa, ikipe ya Nigeria ni inshuro ya kabiri igiye kwitabira nyuma ya CHAN 2014 yebereye muri Afurika y’Epfo aho ikaba yaritwaye neza ikegukana umwanya wa 3.

Tunizia yaherukaga muri CHAN 2011 ubwo yegukanye iki igikombe. Ikipe ya Niger ni inshuro ya kabiri yitabiriye, muri CHAN 2011 yaviriyemo mu majonjora naho Guinea ni inshuro ya mbere yitabiriye CHAN.


SRC: IMVAHO NSHYA

Bwa mbere mu Rwanda baratora umunyamideli wa mbere
Abahanzi nyarwanda 10 bakurikiwe cyane kuri Twitter
Burukina Faso: Abagera kuri 20 baguye mu gitero cyagabwe kuri Hotel
Abayobozi ba Islam mu nama i Kigali nyuma y’urupfu rw’uwaketsweho iterabwoba

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.