DOVE MAGAZINE

Chameleone yaririmbiye abafana batutubikanye abandi bataha bivovota (Amafoto)

Dj Pius yakoze igitaramo yahuriyemo n’umuhanzi ukomeye muri Uganda, Chameleone mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 30 Mata 2016 i Remera mu kabyiniro ka Classic Club kari gashyushye ku gipimo cyo hejuru.

Igitaramo cya Chameleone na Dj Pius cyiswe « Agatako Concert », izina bahisemo bagendeye ku ndirimbo bahuriyemo yitwa ‘Agatako’ iri mu ziri gucurangwa cyane i Kigali muri iki gihe.

Ni igitaramo cyabaye gikurikiranye n’ibirori byo kwishimira isabukuru y’imyaka 37 umuhanzi Chameleone amaze abonye izuba. Dj Pius yari yaratumiye abahanzi Big Frious, Jody, Charly na Nina ariko bose nta n’umwe waririmbye gusa na bo bagaragaye mu kivunge cy’abafana bari muri aka kabyiniro.

Igitaramo cyagombaga gutangira saa mbili z’umugoroba ariko mu buryo budasanzwe byageze saa saba z’ijoro nta muhanzi uragera imbere yabafana bari bakubise buzuye akabyiniro ka Classic Club muri The Mirror Hotel.

Chameleone yaririmbiye abihanagura icyuya

Chameleone wari umushyitsi mukuru, yinjiye muri aka kabyiniro ku itariki ya 1 Gicurasi 2016, ahagana saa sita n’iminota 40 z’ijoro [mu gihe igitaramo cyagombaga kuba kuwa 30 Mata]. Yikojejemo iminota itageze ku icumi ahita asohoka, bamwe bavuze ko yabangamiwe n’ubushyuhe bukomeye bwari muri iyi nzu ndetse abafana bose wasangaga bihanagura icyuya bakoresheje imyenda bambaye, abandi bagacishamo bakajya kwicara hanze bafata akayaga.

MC Nkusi Arthur wari uyoboye iki gitaramo yageze imbere y’abafana ahagana saa saba zirengaho iminota mike abanza kwisegura ku bafana ababwira ko ‘buri wese yemerewe kumuha igihano ku bwo gutangiza igitaramo atinze cyane’.

Chameleone aherekejwe na DJ Pius batangiye kuririmba saa saba zirengaho iminota mike. Babanje kuririmba mu ijwi ryabo bwite banicurangira gitari, bafatanyije indirimbo imwe Dj Pius aha rugari Chameleone waririmbye mu gihe kigera ku isaha mu buryo bwa live.

Mu bafana hari ubushyuhe bukomeye cyane, byari bigoye kumva umuyaga w’imashini zizwi nka ‘fan’ [zizwi nka ventilateur mu Gifaransa]. Ntiwashoboraga gutera agate ngo kagwe hasi kubera uburyo bari begeranye umwe ku wundi, bikaba uruvange rw’ibyuya n’impumuro zitandukanye.

Chameleone yaririmbye indirimbo nyinshi zakunzwe nka ‘Mama Mia’, ‘Kipepeo’, ‘Shida za Dunia’, ‘Valu Valu’, ‘Badilisha’, ‘Tubonge’, ‘Mama Rodha’ n’izindi. Yasoreje ku ndirimbo ‘Agatako’ yaririmbanye na Dj Pius.

Dj Pius na Chameleone mu ndirimbo ‘Agatako’

Yavuze ko yashimishijwe cyane kuba yaraje mu Rwanda ndetse ngo afata Dj Pius nk’inshuti ye magara. Yagize ati “Nishimiye kubana namwe Rwanda, narishimye cyane. Dj Pius ni inshuti yanjye ikomeye, ni umuvandimwe.”

Farious, Charly na Nina bateye abafana kwivovota

Igitaramo cyarangiye ahagana saa munani z’igicuku, abafana batunguwe cyane no kutabona abahanzi Big Farious , Charly na Nina ndetse na Jody na bo byagaragaye ko hari umubare munini w’abafana wari waje kubareba.

Abafana batashye bababaye cyane ndetse wumvaga bakoresha imvugo ziganjemo kuvuga ko ahantu igitaramo cyabereye hari hato bakanagaya cyane abahanzi bataririmbye.

Chameleone yabanje kuririmba yicurangira gitari

Dj Pius na we yaririmbye acuranga

Hano yacurangaga ‘Valu Valu’

Bishimiye cyane Chameleone

Abafana bari bahagaze begeranye, umwe ku wundi! Ubushuhe bwari bwose

Impande zose z’aka kabyiniro zari zuzuye

Chameleone mu gitaramo cye i Kigali

Umugore wa Dj Pius yasanze umugabo we ku rubyiniro aramushimira

Akabyiniro ka Classic Club kari kakubise kuzuye


SRC: IGIHE

U Rwanda ruravuga ko rwahagurikiye kurwanya ubwikanyize muri Guverinoma
Umukinnyi wa filimi n’umubyinnyi mu itorero yinjiye no muri muzika
Min. Biruta yasabiye imiryango 17 ituye mu gishanga cya Rugezi kurenganurwa
Rayon Sports ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Amagaju 2-0

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.