DOVE MAGAZINE

Canada: Umunyarwanda aratakambira Minisitiri ngo ntiyoherezwe iwabo bamushakisha

Share Button

Jean Berchmans Habinshuti aratakambira Minisitiri mushya ushinzwe abinjira muri Canada ngo ntiyohorezwe mu Rwanda aho akurikiranweho ibyaha bya Jenoside.

Ikinyamakuru The Toronto Star kivuga ko Canada yangiye uyu mugabo w’imyaka 60 kuba ku butaka bw’iki gihugu nubwo hari abantu bari bamutangiye ubuhamya barimo na Twagiramungu Faustin wahoze ari Minisitiri w’Intebe mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibiro bishinzwe imipaka muri Canada (CBSA) biherutse gutangaza koko ko bizi ko Habinshuti aramutse ageze mu Rwanda yakwitaba ubutabera, ariko byamubwiye ko agomba kwitabaza abanyamategeko bamwunganira mu rubanza rwe mu Rwanda.

Umukozi w’uru rwego witwa S. Nester yanditse agira ati “Kuba hari impungenge afite ku kuba yahabwa ubutabera buhamye, ndabona bitashoboka ko atakorerwa iyicarubozo cyangwa se ngo yicwe mu gihe yaba yoherejwe mu Rwanda.”

Ubusanzwe Habinshuti yabaye umunyamabanga w’uwahoze ari Minsis
itiri w’Intebe w’u Rwanda, Agathe Uwilingiyimana, ndetse na nyuma ya Jenoside yakomeje gukorera guverinoma y’u Rwanda kugeza mu 1999, nyuma aza gusanga umuryango we muri Canada aho yagiye inshuro nyishi asaba ubuhungiro.

Yigezwe kubwemererwa ariko leta irajurira ubwo icyo gihe hariho Minisitiri ushinzwe abinjira witwa Jason Kenney, maze biviramo Habinshuti kuba afunzwe.

Jean Berchmas Habinshuti


SRC: IGIHE

U Rwanda n’u Buholandi byemeranyije kugarura inkura mu Kagera
Igihugu cya Ecuador cyongeye kwibasirwa n’umutingito
CAN U20: Chipolopolos ya Zambiya yegukanye igikombe
Hakozwe ubukangurambaga burwanya imirimo ivunanye ku bana

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.