DOVE MAGAZINE

Canada: Abarenga ibihumbi 37 bataye ingo zabo kubera inkongi y’umuriro

Share Button

Inkongi y’umuriro imaze icyumweru igaragara  mu ntara ya Colombie Britannique, m’uburengerazuba bwa Canada yatumye abantu bagera ku bihumbi 37 bata ingo zabo mu mpera ziki cyumweru gishize .

Uwo muriro wongereye ingufu bitewe n’imiyaga myinshi irangwa muri ako gace byatumye abayobozi bafata umwanzuro wo kwimura abantu ibihumbi 11 bo mu mujyi wa cose wa Williams Lake,nkuko tubikesha ijwi ry’amerika.

Abayobozi mur’ako karere bavuga ko abazimya uwo muriro bagera ku 3000 aribo bari kukazi, 145 muri bo baje baturuka mu zindi ntara za Canada.

Kajugujgu yarimo kubafasha mur’ibyo bikorwa byo kuzimya yarahanutse umudereva wayo arakomereka ubu arimo aravurwa, nkuko bitangazwa n’umuvugizi w’igice gishinzwe kurwanya iyo miriro mur’icyo gihugu cya Canada.

Uwo muriro wongereye ingufu bitewe n’imiyaga myinshi

Alphonse Bizimana
WWW.DOVE.RW

CNLG irashinja u Bufaransa gukingira ikibaba Padiri Munyeshyaka
Kumenya ubuziranenge bw’ibinyabiziga birinda impanuka zo mu muhanda
Uganda: Police yafashe Umudepite bivugwa ko akekwaho gushaka kwivugana Museveni
U Rwanda rurereka Afurika aho rugeze rubungabunga ikirere n’ibidukikije

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.