DOVE MAGAZINE
The Next Star Rwanda

Cameroun: Rayon Sports yahiriwe n’urugendo itsinda Panthère du Ndé

Share Button

Rayon Sports yatsindiye Panthère du Ndé muri Cameroun igitego 1-0 cya Uwambazimana Leon mu mikino ya CAF confederation cup yongera amahirwe yo gukomeza mu gice cya kabiri aho yahura na Zamalek yo mu Misiri.

Ndayishimiye Eric “Bakame” na Muganza Isaac bagiye batinze kubera ibyangombwa bombi babanje mu kibuga. Uwambazimana Leon yatsinze igitego cya mbere cya Rayon Sports ku munota wa karindwi.

Rayon Sports yabonye penaliti ku ikosa ryakorewe Peter Otema ariko kapiteni wayo, Ndayisenga Fuad ayiteye umunyezamu ayikuramo.

Rayon Sports izakina umukino wo kwishyura na Panthère du Ndé tariki ya 1 Werurwe 2014, umukino ushobora kubera kuri stade ya Muhanga kuko ari yo amakipe yo mu Rwanda yatanze mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika.

Uwambazimana Leon watsinze igitego cya Rayon Sports

Iyi kipe ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CAF confederation cup ikomeje yahura na Zamalek yo mu Misiri mu ijonjora rya kabiri.

Kuri iki Cyumweru saa kumi n’igice, APR FC ihagarariye u Rwanda muri CAF champions league irakina na Liga Muçulmana de Maputo muri Mozambique.

Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

Ndayishimiye Eric, Usengimana Faustin, Tubane James, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Sincere Huberto, Bizimana Djihad, Ndatimana Robert, Uwambazimana Leon, Ndayisenga Fuad, Muganza Isaac na Peter Otema

Usengimana Danny w’Isonga FC yagiye muri Police FC kuri 3m
Wayne Rooney arifuzwa na Shanghai SIPG yo mu Bushinwa
APR FC irakira Kiyovu Sports itarayitsinda mu myaka 10 ishize
UEFA Champions League 2017: Kimwe cy'umunani kirakomeje (8eme)

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.