DOVE MAGAZINE

Bwa mbere mu mateka,umugore w’umwirabura yashyizwe ku noti y’amadolari ya Amerika

Umunyamabanga ushinzwe ibijyanye n’imari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Jack Lew yatangaje ko hemejwe amavugururwa ku noti za $10, $20 na $5, zizashyirwaho amafoto ya bamwe mu bagore bafite amateka akomeye mu gihugu.

Izo noti nshya ni nazo za mbere mu mateka y’icyo gihugu zizaba zifite ibimenyetso bifasha abantu batabona, mu kumenya ubwoko bw’inoti.

Inoti ya $10 izashyirwa ku isoko bitarenze 2020 ubwo hazaba hibukwa imyaka 100 ishize umugore muri Amerika ahawe uburenganzira bwo gutora. Bizaba ari n’ubwa mbere umugore agaragaye ku noti muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’imyaka isaga 100.

CNN yatangaje ko urukurikirane rw’abagore baharaniye uburenganzira bw’abagore mu gutora, Lucretia Mott, Sojourner Truth, Susan B. Anthony, Elizabeth Cady Stanton, na Alice Paul, bazashyirwa ku gice cy’inyuma cy’inoti ya $10.

Ku noti ya $20, Lew kuri uyu wa Gatatu yatangaje ko ifoto ya Andrew Jackson wabaye Perezida wa Karindwi wa USA, izava ku ruhande w’imbere rw’inoti igashyirwa inyuma, imbere hagashyirwaho Harriet Tubman w’umwirabura, umugore wa mbere mu mateka uzaba ugiye ku gice cy’imbere cy’inoti y’amadolari ya Amerika.

Tubman witabye Imana mu 1913 ku myaka 91, yatorotse ubucakara bwakoreshwaga Abanyamerika baturutse muri Afurika, mu majyepfo y’igihugu, anarangaza imbere abandi benshi banyuze mu nzira z’ibanga. Nyuma y’ubwigenge, yaharaniye ko abagore bahabwa uburenganzira bwo gutora.

Harriet Tubman azashyirwa ku boti ya $20

Lew yagize ati “Ibyo yakoze mu kubohoza abantu nk’umuntu ku giti cye, n’ibyo yakoze nyuma yaho, ni ikirango cy’ibyo umuntu ashobora gukora muri demokarasi.”

Ku noti ya $5, Lew yavuze ko ku ruhande rw’imbere izagumana ifoto ya Abraham Lincoln wabaye perezida wa 16 wa USA, ku ruhande rw’inyuma hagumeho Urwibutso rwa Lincoln (Lincoln Memorial) n’amafoto y’abantu bagize uruhare mu mateka aharanga.

Barimo Marian Anderson na Eleanor Roosevelt. Eleanor, Umunyamerika ufite amaraso ya Afurika wari umuririmbyi n’Umufasha w’Umukuru w’Igihugu, yakoreye igitaramo kuri urwo rwibutso mu 1939 kigamije guteza imbere uburenganzira bw’abaturage.

Martin Luther King Jr. nawe uzongerwa ku ruhande rw’inyuma rw’iyo noti, kuri Lincoln Memorial niho yavugiye imbwirwaruhame y’amateka, “I Have a Dream”, mu 1963.

Ntibiramenyekana igihe inoti za $20 cyangwa $5 zizashyirirwa ku isoko, gusa bikekwa ko bizaba nyuma y’inoti ya $10.

Mu bitekerezo byagiye bitangwa n’abaturage kuri aya mavugurura, ntibumvaga uburyo umugore ashobora guhabwa agaciro gakomeye kugeza aho ajya ku noti imwe n’umugabo.

Abandi bavugaga ko Alexander Hamilton adakwiye gusangira inoti n’undi muntu, nk’umuntu wabaye Umunyamabanga wa mbere ushinzwe imari wa Amerika, ingenzi mu mikorere y’amabanki muri Amerika n’intwari y’igihugu.

Hari kandi n’amajwi yasabaga ko Andrew Jackson asimburwa ku noti ya $20, kuko mu mateka ye hari aho yimuye ku ngufu Abanyamerika kavukire, bigahitana ubuzima bw’abasaga ibihumbi.

Bamwe mu bagore bazashyirwa ku noti ya $10

Martin Luther King nawe azashyirwa inyuma ku noti ya $5


SRC: IGIHE

U Rwanda rugiye kwihaza ku nyama, runasagurira n’amahanga
Nizzo yemeje ko agiye kurongora Umulisa Yvette wiga mu Bushinwa
Amafoto y’ibirori byo kwerekana imideli gakondo i Kigali
Ku nshuro ya mbere abanyeshuri b’Abanyarwanda bagiye guhatanira miliyoni y’amadolari

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.