DOVE MAGAZINE

Bwa mbere mu mateka, Papa yogeje ibirenge by’abagore n’abo mu yandi madini

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yogeje abimukira n’abagore ibirenge mu rwego rwo kwerekana ikimenyetso cy’urukundo Yezu yigishije intumwa ze.

Muri misa yo kuri uyu wa Kane mutagatifu tariki ya 24 Werurwe 2016, Papa Francis yahisemo koza ibirenge abimukira bacumbikiwe ahitwa Castelnuovo di Porto mu Majyaruguru y’Umujyi wa Roma, ahari abimukira bagera kuri 900.

Abogejwe ibirenge ni urubyiruko rufite hagati y’imyaka 20 na 37 muri abo bimukira, bane ni abagatolika muri Nigeria, abagore batatu bo muri Erythrée bo mu idini ry’aba –Copte(abemera Yezu bo mu bihugu by’Abayisilamu) abayisilamu batatu baturuka mu bihugu bitandukanye, umuhinde wo mu idini ry’aba-Hindou n’Umutaliyani umwe.

Papa yari yasuye ahacumbikiwe abo bimukira baturuka mu bihugu 25 kandi bamwakiriye bishimye.

Aho ni naho yahisemo gusomera misa , yibutsa abari aho uburyo Yezu yasangiye n’intumwa ze bwa nyuma, akanaherekanira ikimeneytso cyo kwicisha bugufi.

Papa yagize ati “Yezu yakarabije ibirenge by’intumwa ze, kandi yari umutware yigira umugaragu. Na Yuda wamugambaniye kubera amafaranga.”

Papa yagarutse ku bitero biherutse kugabwa i Buruseli mu Bubiligi, maze abigereranya n’ibyakozwe na Yuda , ngo kuko bashaka kumena amaraso biciye mu ntambara; batifuza amahoro y’abavandimwe nk’uko na Yuda yashakaga kumena aya Yezu.

Nyuma y’inyigisho, Papa yatangiye koza ibirenge by’urwo rubyiruko, ababwira ko bigomba gukorwa na buri wese ushaka kubaho mu mahoro.

Bwa mbere mu mateka Papa yogeje ibirenge abagore , ibintu bitari bisanzwe mu mateka ya Kiliziya Gatolika. Yabikoze yerekana ko Yezu yapfiriye bose.

Mu Rwanda, Arikiyepisikopi wa Kigali Musenyeri Thaddée Ntihinyurwa yogeje ibirenge by’abatoranyijwe, igikorwa cyakozwe muri kiliziya zose zo mu Rwanda no hirya no hino ku Isi.

Umwihariko wo koza ibirenge ugaragara mu Muryango wa Sant’Egidio, aho abayirimo bose ku Isi, bozanya ibirenge, umwe yoza undi kugeza abitabiriye icyo gikorwa bose babikoze.

Koza ibirenge ni igikorwa kivugwa muri Bibiliya aho Yezu yogeje ibirenge abigishwa be, abereka urukundo n’urugero byo kwicisha bugufi.

Papa yogeje n’abanyamahanga

Papa yakirwa n’amagana y’urubyiruko i Castelnuovo du Porto


SRC: IGIHE

Ibyo wamenya ku byamamare Huddah na Vanessa Mdee bagiye kuza i Kigali
Teta Diana yaguye uburyo bwo kumenyekanisha ibihangano bye
Amazi ya Nyabarongo yatangiye gukoreshwa i Kigali
Undi mukinnyi wa Cameroun yapfiriye mu kibuga

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.