DOVE MAGAZINE

Bwa mbere mu mateka, Manchester city igeze muri ½ cy’irangiza muri CL

Uyu ni Kevin de Bruyne wa Mancity yishimira igitego cye ubwo basezereraga PSG. Ifoto ya Sky Sport

Uyu ni Kevin de Bruyne wa Mancity yishimira igitego cye ubwo basezereraga PSG. Ifoto ya Sky Sport

Ni ku nshuro ya mbere ikipe ya Manchester City igeze muri ½ cy’irangiza cya champions league, ibi ikaba yabigezeho kuri uyu 12 Mata 2016, ubwo yatsindaga ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufransa igitego kimwe ku busa, cyaje gisanga ibindi 2 yari yatsinze ubwo yanganyaga mu mu kino ubanza wakiniwe ku kibuga cya PSG.

Ikipe ya Manchester city yakoze amateka itari yarigeze ikora kuva yashingwa kuko iyi ari inshuro ya mbere ishoboye gukatisha tike iyijyanya muri ½ cy’irangiza mu mu irushanwa rihuza amakipe yabaye ayambere iwayo yo ku mugabane w’Uburayi.

Manchester city igeze muri ½ ku nshuro ya mbere, yabigezeho isezereye ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufransa. Mu mikino yombi yashoboye gutsindamo 3-2 kuko mu mukino ubanza yashoboye kunganganyiriza mu Bufransa 2-2, maze mu mukino wo kwishyura wabereye mu Bwongereza yitwara neza itsinda 1-0 cyatsinzwe na Kevin De Bruyne ku munota wa 76, maze kibahesha tike yo kuzakina ½ cy’irangiza ku nshuro yayo ya mbere.

Muri uyu mukino wabaye kuri uyu wa 12 mata 2016, mancity yagiye irata buryo bwinshi kuko yari yarushije iyi kipe yo mu Bufransa, dore ko yanarase Penaliti yatewe na Sergio Kun Aguero ku munota wa 30 nyuma y’ikosa ryari rikozwe n’abakinnyi ba PSG mu rubuga rw’amahina.

Iyi kipe itaragiye igira aya mahirwe yo kugera muri iki cyiciro muri aya marushanwa, mu myaka ishize yagendaga igarukira muri 1/8, cyangwa ¼ cy’irangiza.

Abakunzi benshi ba ruhago babaye nk’abatunguwe ubwo babonaga iyi kipe ikomeje kuko itahabwaga amahirwe yo kuba yakwivana imbere ya PSG.

Manchester city ni yo kipe yo mu Bwongereza isigaye muri iri rushanwa kuko izindi zamaze gusezererwa hakiri kare muri 1/8.

Andi makipe asigaye yamaze kubona tike ½ cy’irangiza, hakaba harimo Real Madrid nyuma yo gusezerera Wolfsburg, Atletico Madrid isezereye Barcelona yo muri Espanye hamwe Bayern Muninchen yo mu Budage yasezereye Benefica yo muri Portugal.

Uko aya makipe 4 azahura muri ½ cy’irangiza bikaba bizamenyekana kuri uyu wa gatanu tariki ya 15, nyuma ya tombora iteganyijwe.


Emmanuel Nshimiyumuremyi
WWW.DOVE.RW

 

U Burayi: Abakekwaho ibikorwa by'iterabwoba bafashwe
Brazil:Uwahoze ari Perezida yamaganye igitero cy’isakwa n’ibazwa
Samputu yataramiye abo mu Bubiligi baranyurwa (Amafoto)
Keza Joannah yasabye abategura “Miss Hertage Global” kudasubira amakosa bakoreye uwaserukiye u Rwand...

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.