DOVE MAGAZINE
The Next Star Rwanda

Burundi: Umugore ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda yajyanywe n’inzego z’ubutasi

Share Button

Claudine Umutesi, ufite abana batatu yafashwe na Police mu Burundi mu mukwabu bakoze iwe ku wa gatanu mu gitondo mu gace ka Mutakura mu Majyaruguru y’Umujyi wa Bujumbura), nk’uko SOS Media Burundi yabibwiwe n’abo mu muryango we.

Umutesi ngo nta mpamvu z’uko yafashwe zagaragajwe

Umutesi ngo nta mpamvu z’uko yafashwe zagaragajwe

Yaje kujyanwa mu buroko bw’ahitwa Cibitoke nyuma yoherezwa mu nzego zishinzwe ubutasi z’u Burundi SNR ku wa gatandatu mu mujyi wa Bujumbura.

Umutesi w’imyaka 39, afite ubwenegihugu bw’u Burundi n’ubw’u Rwanda.

Muri Gicurasi 2015, yari yahungiye mu Rwanda.

Nyuma yaje gusubira mu Burundi kugira ngo akomeze gukurikirana imitungo ye nk’uko abo mu muryango we babivuga.

Nta mpamvu y’uko yatawe muri yombi yatangajwe, gusa harakekwa ko yaba ngo yafashwe n’inzego z’umutekano kubera ko afite ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Umwe mu bo mu muryango we wabonye afatwa yagize ati “Nyuma yo kwerekana ibyangombwa bye ku bapolisi, yahise afatwa. Nta bisobanuro batanze, kandi nta kintu kidasanzwe bamusanganye.”


SRC:UMUSEKE

2016: Ntawe uzagemura amabuye hanze y’u Rwanda atabyemerewe na ICGLR
Misiri: Abapfiriye mu mpanuka y'indege basubijwe mu Burusiya
Wizkid ashobora gukora igitaramo cya mbere muri Convention Center
Inkomoko y’amapantalo acikaguritse azwi nka “Déchiré”

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.