DOVE MAGAZINE

Burundi: Polisi yishe umwofisiye n’umupolisi bakekwaho kurwanya Nkurunziza

Share Button

Uwahoze mu gisirikare cy’u Burundi n’umupolisi, bakekwaho kuyobora agatsiko k’abarwanya Leta bishwe barashwe na polisi mu Burasirazuba bwa Bujumbura ku wa Gatatu.

Umuvugizi wa Polisi, Pierre Nkurikiye yabwiye Reuters ko Kapiteni Idi Omar Bahenda Saidi na Brigadier Jean Claude Niyongabo biciwe mu ntara ya Muramvya muri kilometero 50 uvuye i Bujumbura.

Nkurikiye yasobanuye ko polisi yashatse guta muri yombi abo bagabo ariko bagashaka guhangana, ikabarasa. Polisi ngo yafashe intwaro n’ibiturika byari aho abo bagabo bari batuye.

Bivugwa ko Capt. Saidi yari mu mutwe witwaje intwaro, FOREBU uherutse gushingwa hagamijwe guhirika Pierre Nkurunziza, uyobowe n’uwahoze ari ofisiye Gen. Edouard Nshimirimana.

U Burundi bwinjiye mu mvururu kuva Perezida Pierre Nkurunziza yatangaza ko aziyamamariza manda ya Gatatu muri Mata 2015.

Perezida Nkurunziza, Intambara mu Burundi

Ababarirwa muri 500 barishwe naho abasaga 217 000 bahungira mu Rwanda n’ibindi bihugu bituranye n’u Burundi.


SRC: IMVAHO NSHYA

Imodoka ya Virunga Express yahiriye ku muhanda Musanze – Kigali
Loni yemeje ko mu Burundi hoherezwa abapolisi
Miss Sonia Rolland yahishuye icyatumye yifotoza yambaye ubusa
Ubutagondwa mu Rwanda buravugutirwa umuti urambye

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.