DOVE MAGAZINE

Burundi: Perezida Nkurunziza Yatangije Umushinga wo Guhindura Itegeko Nshinga

Share Button

Bujumubura – Kuri uyu wa kabiri tariki 16 Gicurasi 2017, i Bujumbura mu murwa mukuru w’Uburundi hatangijwe umushinga wo kwiga ku ihindurwa ry’itegeko nshinga nyuma y’uko hagenwe itsinda ry’abagize akanama kagomba kwiga kuri uyu mushinga.

Kimwe mu bivugwa ko bigomba guhindurwa harimo imyaka umukuru w’igihugu agomba kumara ku butegetsi n’umubare wa manda binashoboka ko zavanwaho.

Itsinda rigizwe n’abiga kuby’uyu mushinga rivugako ihindurwa ry’itegekonshinga ry’Uburundi ari ubusabe bw’abaturage.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi kuri bo basanga ibi ari ukugirango Nkurunziza agume ku butegetsi ubwo manda ya gatatu izaba irangiye.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Ngendakuriyo Pascal ari ukuriye itsinda ry’abagomba kunoza umushinga w’ihundurwa ry’itegekonshinga rya Repubulika y’Uburundi.

Pierre Nkurunziza ari ku butegetsi kuva muri 2005Perezida Nkurunziza ari ku butegetsi kuva muri 2005.

Abagize iri tsinda uko ari 14 ngo n’abanyamadini, abo mu mitwe itandukanye ya Politike n’amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu.

Nk’uko BBC ikomeza ibivuga ngo iritsinda rigomba gusoza ibyo ryatumwe mbere ya Nzeri 2017.

Abagize ishyaka rya Perezida Pierre Nkurunziza rir kubutegetsi, CNDD FDD batangaza ko itegekonshinga ry’Uburundi ritakijyane n’icyerekezo rikwiye guhindurwa, ibintu bitabonwa kimwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Hari impungenge z’uko hakongera kuvuga ubwicanyi hagati mu basivire nk’ubwakurikiye ugutangaza kwa Nkurunziza ko aziyamamariza manda ya gatatu, Uburundi bwari bumaze iminsi bufite agahenge.

Alphonse Bizimana
WWW.DOVE.RW

Barcelona na Juventus nizo kipe za nyuma zabonye itike ya ¼ cy’irangiza
Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 8 Nyakanga 2016
Bwa mbere mu rukiko, S/Lieutenant Seyoboka ati “Njye sinzi kuburana”
Hari amwe mu magambo y’inkazi Padiri Thomas Nahimana ashobora kuzaryozwa n’ubutabera

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.