DOVE MAGAZINE
DOVE RECORDS, INC.

Burundi: Leta yahaye Loni igihe ntarengwa cyo kuba yasimbuje intumwa yayo

Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza, yasabye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumye Ban Kim- Moon, ko yohereza indi ntumwa yawo kugira ngo isimbure uwari usanzweho utishimiwe n’iki gihugu.

Perezida Nkurunziza yandikiye uyu muyobozi kimwe n’uzamusimbura Antonio Guterres, abasaba gutangira gukora igenzura kugira ngo bashake uzasimbura Jamal Benomar, Umwongereza wavukiye muri Maroc, bitarenze ibyumweru bibiri.

Jamal Benomar asabirwa gusimbuzwa nyuma y’aho yakunze kugaruka ku bibazo by’umutekano muke n’ibiganiro by’amahoro mu Burundi.

Umuvugizi w’Umuryango w’Abibumbye, Farhan Haq, avuga ko ibyo gushaka umusimbura wa Benomar bitazakorwa nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP bibitangaza.

Farhan yemeza ko Benomar agifitiwe icyizere n’uwo muryango kandi ko agomba gukomeza imirimo ye.

Mu cyumweru gishe, Benomar ngo yavuye mu biganiro byavugaga ku cyemezo cya leta cyo gucana umubano n’amashyirahamwe y’Umuryango w’Abibumbye aharanira uburenganzira bwa muntu n’icyo kwanga iyohererwa ry’abapolisi b’uyu muryango muri iki gihugu nta mwanzuro ufashwe.

Jamal Benomar yoherejwe mu Burundi mu Ugushyingo umwaka ushize agiye gusimbura Said Djinnit, wari weguye muri Kamena uwo mwaka nyuma yo gushinjwa kubogama mu biganiro by’amahoro byaberaga muri icyo gihugu cyugarijwe n’imvururu zivanze n’ubugizi bwa nabi kuva muri Mata 2015.

Kuri ubu umubano w’u Burundi n’Umuryango w’Abibumbye ntiwifashe neza nyuma ya raporo yasohowe n’uyu muryango ugaragaza ko muri iki gihugu hakorerwa ibikorwa bihungabanya uburenganzira bwa muntu ku buryo bukomeye.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, igaragaza ko kuva muri Mata 2015 ubwo Perezida Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamariza manda ya gatatu yaje no gutorerwa, abantu barenga ibihumbo 300 bahunze igihugu.

UN secretary General Ban Ki moon, left, meets the president of the Republic of Burundi, Pierre Nkurunziza, right, in Bujumbura, Burundi. Tuesday, Feb.23, 2016. Ban Ki moon met with President Pierre Nkurunziza and other politicians, along with leaders of opposition groups, pressing them to end the bloodshed.(AP Photo)
Perezida Nkurunziza yasabye Ki- Moon gushaka umusimbura wa Benomar bitarenze ibyumweru bibiri


SRC: IGIHE

Abarundi bijujutiye imyanzuro y’abaperezida ba EAC
Umutoza wa Senegal ari mu Rwanda gutegura umukino w’Amavubi n’u Burundi
Umuganda rusange usoza umwaka wa 2016 uzakorerwa mu ngo
Rubavu: Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha rwasabwe gukurikirana ko abaturage bahabwa...

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.