DOVE MAGAZINE
The Next Star Rwanda

Burundi: Hafi y’umupaka w’u Rwanda haravugwa imyitozo y’Imbonerakure n’Interahamwe

Share Button

Abaturage bo muri komini ya Busoni mu ntara ya Kirundo bavuga ko mu ishyamba rya Yanza habera imyitozo ya gisirikare y’urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, “Imbonerakure” n’abandi bantu bikekwako ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR, “Interahamwe”.

Radiyo RPA ivuga ko abo baturage bataka kugirirwa nabi n’abari muri iyo myitozo babashinja gutunga imbunda.

Bivugwa ko iyo myitozo imaze amezi abiri itangiye; uretse mu ishyamba rya Yanza, inabera mu rugo rw’uwitwa Mayonzi.

Umwe mu baturage ati ”Imyitozo itangira mu ma saa moya n’igice z’umugoroba mu ishyamba rya Yanza no kwa Mayonzi, umwe mu bayobozi b’ishyaka rri ku butegetsi mu ntara ya Kirundo.”

Ishyamba rya Yanza rivugwamo imyitozo ya gisirikare y’Imbonerakure n’Interahamwe

Ishyamba rya Yanza rivugwamo imyitozo ya gisirikare y’Imbonerakure n’Interahamwe

RPA ivuga ko nyuma y’imyitozo, bamwe mu “Mbonerakure” bajya mu duce baba boherejwemo. Ikomeza ivuga ko “Interahamwe” zo zitigaragaza ariko ko ari zo ziha imyitozo Imbonerakure.

Abaturiye ishyamba rya Yanza bahamya ko bazi neza bamwe mu bayobozi batanga iyo myitozo, bati “ Ni komiseri witwa Muvunyi, uwahoze ari depite witwa Nzigamasabo bakunda kwita ‘Gihahe’, abahoze mu nyeshyamba za CNDD FDD n’abayobozi b’urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi muri Kirundo.”

Undi nawe avuga ko umuyobozi wa zone ya Gatetemuri komini Busoni witwa Vital yaba yarasaranganyije amacumu n’imyambi n’ibindi bikoresho mu Mbonerakure.

Abaturage b’i Kirundo baturiye umupaka w’u Burundi n’u Rwanda bataka kugirirwa nabi bashinjwa gutunga imbunda. Bamwe muri bo barahunze ariko ubuyobozi bwo bukavuga ko bahunda inzara, badahunga umutekano muke. Basaba ko iyo myitozo ihagaragara bakagarukana umutekano n’amahoro.


 

SRC: IMVAHO NSHYA

2015 Report: u Rwanda ni rwo rutarimo ruswa nyinshi muri EAC, muri Africa ni urwa 4
Kirehe:Hagaragajwe uko ufite ubumuga bwo mu mutwe yakora akazi agatanga umusaruro
Gabon yakiriye Tropicale Amissa Bongo, Ibaye Ku nshuro ya 12
Polisi y’u Rwanda yahaye amashanyarazi abaturage b’akarere ka Musanze na Gakenke

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.