DOVE MAGAZINE
DOVE RECORDS, INC.

Bujumbura: Col Emmanuel Buzubona yishwe

Umusirikare mukuru ufite ipeti rya Colonel mu ngabo z’u Burundi, Emmanuel Buzubona, yarashwe n’abantu bataramenyekana ahita ashiramo umwuka, kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Mata 2016.

BBC yatangaje ko ibinyamakuru byinshi mu Burundi byavuze ko Col Col Emmanuel Buzubona yicanwe n’umuntu wari utwaye moto, mu majyaruguru y’Umurwa mukuru Bujumbura.

Uyu musirikare mukuru arashwe akurikira abandi bamaze kwicwa nyuma y’ibikorwa byo guhirika ubutegetsi byaburijwemo umwaka ushize, ubwo Perezida Nkurunziza abatavuga rumwe na we bamushinjaga kurenga ku byo yemererwa n’Itegeko Nshinga.

Amakuru avuga ko Col. Emmanuel Buzubona yahoze akorana bya hafi na General Godefroid Niyombare wari uyoboye abagerageje guhirika ubutegetsi, ubu waburiwe irengero.

Col Emmanuel Buzubona

Col. Emmanuel Buzobona


SRC: IGIHE

Umukunzi mushya wa Uncle Austin yabyaye
Umwiherero wa 2016 uzibanda ku guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda
Zari na Diamond Platnumz bagiye kubyarana undi mwana
Ibirori byo gutangiza Groove Awards ku nshuro ya kane mu Rwanda (Amafoto)

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.