DOVE MAGAZINE

Bruce Melody arishyuzwa n’umuyobozi wa SUPER LEVER miliyoni 18,..Melody NTABIKOZWA!

Share Button

Kuri uyu wa mbere urukiko ruburanisha imanza z’ubucuruzi rwa Nyamirambo rwaburanishije ikirego cya Richard Nsegumuremyi aho arega umuhanzi Bruce Melody kuba atarubahirije amasezerano bagiranye.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2014, nibwo umuhanzi Bruce Melody yasezeye mu inzu itunganya muzika ya Super Level aho yavugaga ko batubahirije amasezerano bagiranye yo kumufasha guteza imbere ubuhanzi bwe. Gusa, ubuyobozi bwa Super Level bukavuga ko uyu musore ariwe utarubahirije amasezerano mu gihe iyi nzu yo yakoze akazi kayo.
JPEG - 32.6 kb
Richard Nsegumuremyi, umuyobozi wa Super Level

Uku gusezera muri Super Level niko kwatumye Richard Nsengumuremyi umuyobozi wa Super Level ajyana uyu muhanzi mu rukiko asaba ko yahabwa ibyo yari amaze gutanga kuri uyu muhanzi bingana na Miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda.

JPEG - 99.2 kb
Bruce Melody arishyuzwa miliyoni 18 z’amanyarwanda

Nyuma yo kugeza ikirego mu rukiko, urukiko rwanzuye ko iburanisha mu mizi rigomba gutangira mu ntangiro za Kamena uyu mwaka. Gusa ariko kuri uyu wa mbere aba bombi bagaragaye imbere y’urukiko ku kirego cyihutirwa.

Super Level ibivugaho iki?

Richard Nsengumuremyi , umuyobozi wa Super Level avuga ko umuhanzi Bruce Melody yasheshe amasezerano yari yaragiranye na Super Level mu gihe byari bikwiye ko aseswa n’impande zombi ku bwumvikane bitabaye ibyo agaseswa hifashishije amategeko. Avuga ko habaye ikosa ryo kuba Bruce Melody yarasheshe amasezerano bityo hakaba hararegewe kugira ngo ibyari bikubiye mu masezerano byubahirizwe.

Nsengumuremyi Richard mu magambo ye yagize ati:” Mu masezerano harimo ingingo ivuga ko igihe cyose azasesa amasezerano igihe kitarangiye azasubiza amafaranga yatanzwe ku bikorwa bye. Iyo niyo mpamvu twareze.”
Richard akomeza avuga ko mu masezerano yagombaga kumara imyaka 4, hari hashize umwaka umwe n’igice.

Akomeza avuga ko kuri uyu wa mbere tariki ya 16/03/2015 aribwo urukiko rwatangiye kwiga ku kuba hafatirwa imitungo ya Bruce Melody kugira ngo izifashishwe yishyura Super Level.

Richard akomeza avuga ko ibyo yishyuza Melody harimo amafaranga y’aba avoka n’amagarama y’urubanza byose hamwe bigera kuri miliyoni 18 z’amanyarwanda.

Uruhande rwa Bruce Melody rubivugaho iki?

Maitre Bayisabe Irene wunganira Bruce Melody mu mategeko avuga ko tariki ya 25 Ukuboza 2015 aribwo Bruce Melody yahagaritse amasezerano yari afite muri Super Level kuko ngo atubahirizwaga.

Yakomeje avuga ko uku guhagarika amasezerano aribyo byatumye Richard Nsegumuremyi ajya mu rukiko kurega uyu muhanzi. Urukiko rukaba rwaravuze ko ruzatangira kuburanisha uru rubanza mu mizi mu ntangiriro z’ukwezi kwa 6.

Maitre Bayisabe Irene avuga ko ibyo Richard aregera nta shingiro bifite. Mu magambo ye yagize ati:” Nkurikije amasezerano bagiranye, ikintu nabonye Richard afite ni ahantu yagurije Bruce Melody Miliyoni imwe irenga y’amafaranga y’u Rwanda. Niyo mafaranga Melody yasinyiye. Ahandi usanga hari facture ivuga ko ngo hari imyenda yamukodeshereje, ngo Promotion n’ibindi bidafatika.”

Maitre Bayisabe yakomeje agira ati:”Uyu munsi ubajije Richard amafaranga yatanze kuri Melody ntiyayamenya.”

Richard avuga ko ibyo yakoreye Bruce Melody byigaragaza

Mu magambo ye yavuze ko Bruce Melody ariwe wari ukwiye kuvuga ko ibyo yakorewe ari baringa. Mu magambo ye yagize ati:”Niba umuntu yarakorewe Video, urugero wenda na Touch Record, iyo Touch akaba ari ikimenyetso kigaragara muri Video, tukaba dufite facture yerekana ko twishyuye Touch ni ukuvuga ko icyo ari igikorwa kigaragara kitari baringa.” Yakomeje avuga ko nta kintu na kimwe Bruce Melody yakorewe kidafite ikimenyetso.

Richard ashumangira ko Bruce Melody ari kwikunda mu gihe yatanzweho amafaranga mu gukora indirimbo zaba iz’amajwi n’amashusho ariko akaba adashaka gusangira n’abamufashije.

Super Level irasaba ko hafatirwa ibigega bivamo amafaranga ya Bruce Melody

Maitre Bayisabe Irene wunganira Bruce Melody avuga ko Super Level ishaka ko hafatirwa amafaranga Bruce Melody ahabwa na Tigo mu bikorwa byo kuyamamaza, ingoma yahawe ubwo yegukanaga umwanya wa gatatu muri Primus Guma Guma Super Star ya kane.

Ikindi kandi ngo Richard asaba ko cyafatirwa akaba ari amaafaranga uyu muhanzi agiye kuzajya ahabwa buri kwezi na Bralirwa nyuma yo gutsindira kujya mu bahanzi 10 bahatanira PGGSS 5 uyu mwaka. Ibi ngo mu gihe byaba bifatiriwe bikazaherwaho hishyurwa amafaranga Bruce Melody agomba Super Level.

Urukiko rukaba rwatangaje ko ruzafata umwanzuro kuri iki kuwa gatatu w’iki cyumweru tariki ya 18/03/2015.

Uko amasezerano ya Bruce Melody na Super Level yari ateye

Richard umuyobozi wa Super Level ndetse n’uwunganira Bruce Melody mu mategeko bose bahuriza hamwe ku masezerano uyu muhanzi yari afite. Richard yemeza ko Bruce Melody yagombaga kuzajya aha Super Level 70% by’ibyo yinjije agatwara 30% asigaye.Ibi ni nabyo uwunganira Bruce Melody avuga.

Gutinya Malariya byatumye hasubikwa itorero ry’abarangije ayisumbuye
Paul Kagame, Frank Habineza na Philippe Mpayimana Baburiwe.
Ifoto igaragaza ubwambure bwa Cindy yavugishije benshi
Amashirakinyoma ku bivugwa ko Jose Chameleone yatandukanye n'umugore nyuma y'imyaka 9

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.