DOVE MAGAZINE

British Airways yemeye indishyi ku bana basambanyijwe n’umupilote wayo

Share Button

Sosiyete itwara indege ya British Airways yemeye kuriha indishyi y’akababaro abana basambanyijwe n’umwe mu bapilote bayo bo mu bihugu bya Afurika.

Umupilote witwa Simon Wood w’imyaka 54 y’amavuko ashinjwa kuba yarasambanyije abana muri Tanzania, Kenya na Uganda hagati y’imyaka ya 2003 na 2013.

Uyu mugabo yaje kwiyahura mu mwaka wa 2014 nyuma y’uko ibyo byaha bimenyekanye.

Simon Wood yahawe ishimwe mu ishyirahamwe rya British Airways kubera akazi ko gufasha abatishoboye mu bigo birererwamo impfubyi muri Afurika mu myaka itatu ishize.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko abakozi ba British Airways babwiwe iyo myifatire ye muri Kenya mu mwaka wa 2004.

Uyu mugabo kandi ashinjwa no gusambanya abana b’iwabo mu Bwongereza.
British Airways nubwo igiye gutanga impozamarira ku bahohotewe, ntiyigeze yemera ibyakozwe n’umupilote wayo.


 

SRC: IGIHE

Burkina Faso: Igisirikare cyahiritse ubutegetsi, General Diendéré aba Perezida
Hafashwe abajura bibaga amagare y’abanyonzi bo muri Rulindo
Rayon Sports inganyije na Gicumbi, Diarra akomeza kuba Diarra
USA: Trump yandagaje Hillary Clinton amwita ‘Sekibi’

1 Ibitekerezo for “British Airways yemeye indishyi ku bana basambanyijwe n’umupilote wayo”

  1. Nkunzurwanda

    Umva nawe aba nabo bajya bagira imyumvire yabo bagakeka ko abantu ari injiji. Banze kwemera amafuti yamwene wabo, kandi bemeye gutanga indishyi yakababaro!!! Izima ryamafuti gusa. Bakwiye gutangira kwiga kujya biyoroshya bakamenya ko amakosa yabo agaragara “ayariyo yose ariko tuba tuyareba”

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.