DOVE MAGAZINE

Brexit ifite ingaruka kuri EAC ariko ntabwo zikomeye- Robert Mathu

Nyuma y’uko ubwami bw’Abongereza butoye ku kigero hafi cya 52% ko bifuza kuva mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi byiswe “Brexit”, Robert Mathu uyobora Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda aravuga ko nta ngaruka z’igihe kirekire bizagira ku karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Robert MathuRobert Mathu, umuyobozi wa “Rwanda Capital Market Authority (CMA)”

Mbereho gato na nyuma y’aya matora, ifaranga ry’Abongereza rikomeje guta agaciro ku kigero cyaherukaga mu myaka 30, amasoko y’imari n’imigabane yaraguye, ndetse impungenge ni zose ku hazaza h’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi “EU” mu gihe Ubwami bw’Abongereza “UK” buzaba bwamaze kuwuvamo.

Robert Mathu uyobora Ikigo gishinzwe kugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda “Capital Market Authority” avuga ko ingaruka za ‘Brexit’ zizagera no ku Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ariko ngo ntabwo ari ingaruka z’igihe kirekire.

Zimwe mu ngaruka zishobora kugera ku karere, ngo ni izifitanye isano n’ihungabana n’ubukungu n’ishoramari ry’Abongereza n’Abanyaburayi; Ndetse bigatera impungenge indi miryango y’ubukungu ko n’ibindi bihugu byakora nk’ibyo Ubwongereza bwakoze.

Ati “Ku bwanjye Brexit ni ikibazo ku bukungu bw’Isi, kuko impamvu ibihugu byishyirahamwe mu muryango w’ubukungu ni ukugira ngo byemerere ishoramari, abantu, na business kugenda no gukora mu bwisanzure aho ariho hose.”

Mathu kimwe n’abandi basesenguzi ku Isi, baremeza ko impungenge ya mbere ya ‘Brexit’ ari uko bigiye gutiza umurindi abahezanguni badakunda kwishyirahamwe no koroshya urujya n’uruza ku Isi “Globalization”. Abashyigikiye ‘Brexit’ ngo barashaka guhangana n’abimukira no kongera kugenga imipaka y’igihugu cyabo.

Mathu ati “Biragira ingaruka ku rujya n’uruza Iburayi, abaturage n’abashoramari bajyaga mu Bwongereza bagiye kujya bahura n’ibibazo. Ubundi wasangaga abantu bajya mu Bwongereza, ariko bikanaborohera kujya no mu bindi bihugu nk’ubufaransa n’ahandi.”

Robert Mathu avuga ko kuba Ubwongereza ari igihugu gikomeye mu bukungu bw’Isi n’amasoko y’imari n’imigabane dore ko na ‘Eurobond’ iba London, byanze bikunze ngo hari ingaruka ‘Brexit’ izagira kuri uru rwego.

Gusa, akavuga ko nta ngaruka ‘Brexit’ izagira ku kwishyura umwenda wa Miliyoni 400 z’Amadolari ya Amerika u Rwanda rwafashe ku Isoko rya ‘Eurobond’, kuko rwawufashe mu Madorali kandi ingaruka za ‘Brexit’ zikaba ziri ku mafaranga akoreshwa n’Ubwongereza ‘livre sterling (pound)’.

Gusohoka kw’Ubwongereza mu muryangoGusohoka kw’Ubwongereza mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi bizagira ingaruka ku bukungu bw’Isi muri rusange.

Kumenya ingaruka kuri EAC biracyagoye

Robert Mathu avuga ko guta agaciro k’i-pound, ngo bifite ingaruka ku bicuruzwa by’ibanze (commodities) Kenya n’ibindi bihugu byo mu Karere byoherezaga mu Bwongereza nk’icyayi na kawa, kuko agaciro kabyo kazaba karushije kugwa, kuko bazajya bajya kuyavunjisha mu madolari biba bikeneye kugira ngo nabyo bigure ibindi bicuruzwa bikeneye mu Bushinwa n’ahandi akaba macye.

Ati “Izi ariko ni ingaruka z’ako kanya, Ntakubeshye uyu munsi kumenya ingaruka Brexit izatugiraho mu buryo bw’igihe kirekire biragoye,… Nizeye ko ingaruka z’igihe kirekire zizaburizwamo kuko UK ubwayo yivugiye ko igiye kongera kuganira ku masezerano n’amabwiriza y’ubucuruzi bari bafitanye n’ibindi bihugu bya EU n’abandi bafatanyabikorwa babo hirya no hino ku Isi by’umwihariko abo bagiranye amasezerano nk’abanyamuryango ba EU.”

Akavuga ko icyo ubu ibihugu byo mu karere byakora kugira ngo ingaruka zirusheho kuba nkeya, ari ukugabanya ubucuruzi bukorwa mu ma-pound, kandi bikitegura ibiganiro bishya n’Ubwongereza.

Ati “Icyo twakora ubu ni ukwitonda tugategereza, tugakurikirana kandi tukitegura ibiganiro kugira ngo bizadusigiye umusaruro twembi, kugira ngo ntibizagire ingaruka ku bukungu n’ubucuruzi hagati y’ibihugu bya EAC na UK cyangwa na EU.”

Robert Mathu avuga ko izindi ngaruka zaba, wenda zaturuka ku buryo ibiganiro bizagenda hagati y’Ubwongereza n’Uburayi, ndetse no hagati yabwo n’abandi bafatanyabikorwa babwo mu bukungu.

Ayamatora ya ‘Brexit’ ariko ashobora gusubirwamo kuko ababisaba bamaze kurenga Miliyoni enye kandi hari hakewe ibihumbi 100 gusa kugira ngo Inteko Ishinga Amategeko itangire kubiganiraho, barashingira ku itegeko rivuga ko mu gihe uruhande rwatsinze mu matora rutagize nibura 60% by’amajwi, kandi abatoye bakaba bageze kuri 75% amatora asubirwamo.


SRC:UMUSEKE

Ngoma:Umukozi mu budehe afungiwe ruswa muri gahunda ya Girinka
Perezida Kagame yavuze icyo atekereza ku Burundi
Zirikana icyo ubereyeho nk’Umukristo
Ama-G agiye kuminuza ubukanisha muri Angola

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.