DOVE MAGAZINE
DOVE RECORDS, INC.

Bresil : Abagore bigaragambije basaba uburenganzira bwo gukuramo inda

Abagore bagera ku bihumbi bitatu bigabye mu mihanda mu mujyi wa Sao Paulo muri Bresil basaba ko bakwemererwa gukuramo inda, bigatorwa mu mategeko yemewe mu gihugu, tariki ya 8 Werurwe ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’abagore.

Inkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ivuga ko abo bagore bigaragambije basaba ko gukuramo inda byashyirwa mu mategeko yemewe mu gihugu, akarengane gakorerwa umugore kagacika ndetse hagashyirwaho n’umushahara ungana ku bagore n’abagabo.

Abagore bitabiriye imyigaragambyo, ni abaturutse mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu, bakaba bari bafite ibyapa bimwe byanditseho ngo “Mwiduha indabo ahubwo ni mutwubahe, muduhe agaciro” Naho ibindi byari byanditseho ngo “Muhagarike guhohotera abagore.”

Muri Bresil gukuramo inda ntibyemewe uretse igihe umugore yafashwe ku ngufu cyangwa ubuzima bwe butameze neza ku buryo inda ishobora ku muhitana.

Nubwo abo bagore basabako gukuramo inda byashyirwa mu mategeko yemewe muri Bresil ngo ihohoterwa ribakorerwa na ryo ntiryoroshye muri icyo gihugu.

Mu myaka 10 ishize abagore bagera ku bihumbi 50 bapfuye bazize ihohoterwa ibyo bikaba byaratumye ku wa kabiri w’icyumweru dusoje , Inteko Ishinga Amategeko muri icyo gihugu yatoye umushinga w’itegeko ryongera ibihano ku bahohotera abagore bakajya bahanishwa igihano kiri hagati y’imyaka 12 kugeza ku myaka 30.

Ibirarane, Rayon na APR zatsikiye Police FC iratsinda
Burundi: Nkurunziza yatumiwe n’abaperezida 3 ba EAC
Amanota y’abatsinze ibizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange agiye gutangazwa
2017 ishobora kuba imperekeza ya Amag The Black mu mwuga w'ubuhanzi

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.