DOVE MAGAZINE

Bitunguranye! Abouba Sibomana Ntiyagaragaye mubo Rayon izakinisha mu 2017-2018

Share Button

Kuri uyu wa 22 Kanama 2017 nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje urutonde rw’abakinnyi izifashisha mu mwaka w’imikino wa 2017-2018.

Urwo rutonde rw’abakinnyi 25 ntirugaragaraho Sibomana Abouba wari wayijemo avuye mu ikipe ya Gormahia yo mu gihugu cya Kenya,akaba ngo atakomezanije n’ikipe bitewe n’imvune yagize.

Gakwaya Olivier umunyamabanga wa Rayon Sports aganira na Kigali Today yagize ati ”Sibomana Abouba ntari ku rutonde kuko icya mbere yarangije amasezerano byongeye kandi,afite imvune”.

Urwo rutonde kandi rugaragaraho Ally Niyonzima wavuye muri Mukura yavugaga ko itazanamurekura,Usengimana Faustin wavuye muri APR wanakiniye Rayon na Alassane Tamboula wavuye mu gihugu cya Mali.

Abouba Sibomana utarahiriwe n’amezi atandatu yari yasinye muri Rayon Sports, ntabwo azagaragara muri Rayon Sports mu mwaka w’imikino utaha

Abouba Sibomana utarahiriwe n’amezi atandatu yari yasinye muri Rayon Sports, ntabwo azagaragara muri Rayon Sports mu mwaka w’imikino utaha.

Muri rusange abakinnyi bashya Rayon Sports yaguze ni Nyandwi Saddam wavuye muri Espoir, Usengimana Faustin na Eric Rutanga bavuye muri APR, Alassane Tamboula wavuye mu gihugu cya Mali, Bimenyimana Bonfils Caleb wavuye muri Vitalo’o, Habimana Yousouf na Niyonzima Ally bavuye muri Mukura na Mugisha Gillbert bavanye muri Pepiniere.

Dore urutonde rw’abakinnyi 25 Rayon Sports yashyize ahagaragara:

1. Eric Ndayishimiye Bakame
2. Evariste Mutuyimana
3. Saddam Nyandwi
4. Jean D’amour Nzayisenga Mayor
5. Eric Rutanga 
6. Eric Irambona
7. Abdul Rwatubyaye
8.Thierry Manzi
9. Faustin Usengimana 
10. Gabriel Mugabo
11. Ange Jimmy Mutsinzi
12. Francois Mugisha Master
13. Ally Niyonzima
14. Olivier Niyonzima Sefu
15. Yussuf Habimana
16. Nova Bayama
17. Pierrot Kwizera
18. Kevin Muhire 
19. Shassir Nahimana
20. Gilbert Mugisha
21. Bonfils Caleb Bimenyimana
22. Djabel Manishimwe
23. Tidiane Kone
24. Allasane Tamboura
25. Kassim

Kuri uru rutonde ntihagaragaraho kandi abakinnyi barimo Lomami Frank wari waje kuri iyi kipe avuye muri Musanze, Rwigema Yves wavuye muri APR Fc, Bashunga Abouba umunyezamu wari waravuye muri Gicumbi.

SRC: KIGALI TODAY

 

Amavubi asezereye Kenya Kuri penaliti 5-3 muri 1/4
Totti: « Mfite ubushobozi bwo kongera gukina indi myaka 2»
Ranieri: "Inzozi zanjye zahise zizima"
UEFA Champions Leagues 2017:Wenger (Arsenal) ati: "Ukwihagararaho kwacu kuri mu igeragezwa"...

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.