DOVE MAGAZINE

Bibiliya ivuga iki ku mibonano mpuzabitsina, kwagazanya, gusomana n’ubutinganyi ?

Bibiliya ni ihuriro ry’ibitabo byinshi bivuga ku ngingo zitandukanye zirimo ibijyanye n’amateka, ubuhanuzi, ubusizi, inyigisho mbonezamibereho n’ibindi byashyizwe hamwe hagati y’ikinyejana cya munani mbere y’ivuka rya Yesu n’icya kabiri nyuma y’ivuka rye.

Abasoma Bibiliya bavugako ihishemo ubuhanga bwinshi ndetse nta ngingo n’imwe irebana n’ubuzima bwa muntu ndetse n’ibibera ku Isi utasangamo.

Yigisha ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina haba kuyikora mu buryo bwiza, kwagazanya, gusomana no kubaho ubuzima bw’umunyenga w’urukundo, abakundana barebana akana ko mu jisho ariko inavuga ku busambanyi no ku batinganyi.

Bifashishije imirongo yo muri Bibiliya, Stephen Kendrick na Alex Kendrick banditse igitabo ‘The Love Dare’ kigaragaza mu by’ukuri Igisobanuro nyacyo cy’ urukundo n’abitwa ko bazi Imana uburyo bagakwiye kuba barubamo.

Imana yatanze uburyo abantu bakwishimira ubuzima binyuze mu mibonano mpuzabitsina . Niba wari uziko gukora imibonano mpuzabitsina ari ugupfa kubikora gusa, Bibiliya itanga inama ndetse n’impamvu Imana yashyizeho iki gikorwa ndetse n’amabwiriza akigenga.

Iki gitabo cyerekana ko urukundo ari inkingi ya mwamba mu buzima bwa buri munsi cyane cyane ku bashakanye.

Amasomo ya Bibiliya iki gitabo kigarukaho ashimangira ko impamvu Imana yashyizeho umugabo n’umugore ndetse ikabashyingira kwari ukugira ngo umunezero wa muntu ukomeze kuba mwinshi kandi habeho kororoka.

Kurongorana bigomba kubahwa

Mu Baheburayo 13:4 hagira ati ‘Kurongorana kubahwe n’abantu bose kandi kuryamana kw’abarongoranye he kugira ikikwanduza, kuko abahehesi n’abasambanyi Imana izabaciraho iteka.”

Ayandi magambo dusanga mu gitabo cy’Itangiriro 2:24 agira ati ‘Nicyo gituma umuntu azasiga se na nyina ,akabana n’umugore we akaramata ,bombi bakaba umubiri umwe’.

Ikindi kiragagaza ko Bibiliya ishyigikiye imibonano mpuzabitsina ni uko muri Yesaya 34: 16 hagaragaza ko Imana yageneye buri muntu, yaba umugore n’umugabo uwo bakwiranye bagomba kubana.

Iri jambo rigira riti ‘Nimushake mu gitabo cy’Uwiteka musome, nta na kimwe muri ibyo kizabura, nta kigore kizabura ikigabo cyacyo kuko Uwiteka ari we ubitegekesheje akanwa ke, kandi umwuka we akaba ari we ubiteranije.’

Bibiliya ishyigikiye kwagazanya no gusomana kw’abashakanye

Hari abumva ko kwagazanya ari bibi hari n’ababifata nko gutandukira nyamara ku bashakanye Bibiliya ibaha uburenganzira busesuye bwo kubikora.

Mu gitabo cy’Imigani 5:15-19 hagaragaza ko umugabo n’umugore bagomba kwishimira ubuzima bw’abashakanye bakanezezanya.

Iri jambo rigira riti “ Nk’imparakazi ikundwa n’isirabo nziza, amabere ye ahore akunezeza kandi ujye uhora wishimira urukundo rwe.”

Indirimbo za Salomo 7:6-12: Aha umwanditsi arata ubwiza bw’umukobwa akunda uko amabere n’umusatsi we bimunezeza n’ibindi.

Indirimbo za Salomo 7:7 :Uburebure bwawe buhwanye n’umukindo n’amabere yawe ahwanye n’amaseri yawo.

Bibiliya irwanya yivuye inyuma ubusambanyi

Nubwo Bibiliya ishyigikiye imibonano mpuzabitsina ko ikorwa hagati y’abashakanye,inarwanya yivuye inyuma ubusambanyi kandi ko ababukora batazagera mu ijuru.

Abefeso 5:3 hagira hati “Ariko gusambana n’ibyonona byose no kurarikira ntibikavugwe rwose muri mwe nk’uko bikwiriye abera”.

Mu gitabo cya mbere, Pawulo yandikiye Abakorinto 6: 18 havuga ngo “Muzibukire gusambana. Ibindi byaha byose umuntu akora bikorerwa inyuma y’umubiri,ariko usambana aba akoze icyaha cyo mu mubiri we.”

Bibiliya yamagana ubutinganyi

Nubwo uko bukeye n’uko bwije abantu bagenda bakoresha imibiri uko bishakiye kandi bakirema agatima bavuga ko ariko baremwe, Bibiliya nk’igitabo cyemerwa n’abakiristo benshi ihamya ko ubutiganyi budakwiriye gukorwa.

Abalewi 20:13: Umugabo natinga undi bombi bazaba bakoze ikizira, ntibakabure kwicwa.

Mu 1 Abakorinto 6:9 havuga ngo “…Ntimwishuke abahehesi cyangwa abasenga ibishushanyo cyangwa abasambanyi ,cyangwa ibitingwa cyangwa abagabo benda abandi….bene abo ntibazaragwa ubwami bw’Imana.”

Abalewi 18:22 ‘Ntugatinge abagabo ni ikizira ,ntukaryamane n’itungo ryose cyangwa n’inyamaswa yose…”

Hari abitwaza amasomo ya Bibiliya bashaka gusambana

Hari amasomo yabaye ikimenyabose akoreshwa na benshi bagamije gushyigikira irari ryabo nyamara iyo usesenguye neza usanga atari cyo yari agamije.

Imigani 3: 27-28 “Abakwiriye kubona ibyiza ntukabibime niba bigushobokera.Ntukarerege mugenzi wawe uti ‘genda uzagaruke ejo mbiguhe’ kandi ubifite iruhande rwawe.”

Mu Bakorinto 1 7:5 ‘Ntimukimane keretse ahari musezeranye igihe kugira ngo mubone uburyo musenga….”

Ku bemera Bibiliya nta kintu na kimwe Imana yashyizemo kidasobanutse kuko ijambo ryayo ari ukuri kuzuye, keretse gusa umuntu aramutse ashatse kwiziba amatwi agakurikiza ibihwanye n’irari rye.


SRC:IGIHE

Tuzi icyo Jenoside yadusigiye – Musenyeri Mbonyintege
Nubwo wumva bisa n’ibitakiri ibyo kwihanganira komera igisubizo cyawe kiri hafi
Nyamasheke:Abatuye i Shangi baratakishwa n’amarozi abugarije
Miss Mutesi Jolly yemeye gukamira incuke 120 umwaka wose

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.