DOVE MAGAZINE

Ben Kayiranga yakebuye abakuze bahembera amacakuburi

Ben Kayiranga ukorera umuziki mu Bufaransa yibukije abakuze by’umwihariko ababyeyi kwirinda gutanga uburere buganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside no kubahemberamo urwango kuko byasubiza igihugu mu bibazo.

Nk’umuhanzi Ben Kayiranga, yihanganishije abarokotse Jenoside yo muri Mata 1994 ndetse yavuze ko abishwe bakiri kumwe n’Abanyarwanda ndetse bazahora bibukwa iteka ryose.

Mu butumwa yageneye Abanyarwanda, yasabye buri wese kwamaganira kure no kurwanya ikintu cyose gishobora kugarura amacakubiri mu Rwanda ahubwo bagaharanira icyabahuriza hamwe kikanabateza imbere.

Ati “Ndihanganisha cyane abarokotse Jenoside, uko imyaka igenda ishira ni nako umubabaro ugenda ukomera, biradusaba kwihangana no gufashanya birenze uko twabikoraga.”

Ben Kayiranga avuga ko nyuma y’imyaka 22 igihugu cyongeye kubona ubuzima kandi ko kuba gitera imbere byihuse gifasha benshi kongera kwiyubaka.

Yibukije ababyeyi gutanga uburere buzira ingengabitekerezo no kubiba amacakubiri mu bakiri bato. Yasabye buri wese kwirinda gukwirakwiza amagambo cyangwa inyigisho zishobora kongera gucamo ibice Abanyarwanda ari nacyo cyabyaye Jenoside.

Ben Kayiranga

Ati “Ntibyoroshye gutanga isomo muri iki gihe, icyo nifuza ni uko twashishoza twe bakuru tugatekereza cyane ku cyo urubyiruko rukeneye kandi uko tubishoboye tukabereka urukundo rwa kibyeyi twirinda icyakurura amacakubiri.”


SRC: IGIHE

Umuganga w’abana yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Hozana’
Ikibazo Haruna yari afitanye na Yanga cyakemutse
Sgt. Kabayiza yireguye ku cyaha cyo gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko
Israel: Abahanga bavumbuye abantu 150 bareshya na Goliath wo muri Bibiliya

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.