DOVE MAGAZINE

Bebe Cool yahaye Zuena imodoka y’agaciro ku isabukuru ye

Umuririmbyi Moses Sali [Bebe Cool] yahaye umugore we Zuena Kirema imodoka ihenze yo mu bwoko bwa Mercedes Benz CLS 350 kuri uyu wa 4 Mata 2016 yizihiza isabukuru y’amavuko.

Kirema Zuena, ni umunyamideli akaba n’umunyamakuru ukomeye muri Uganda. Yashakanye na Bebe Cool, bafitanye abana batatu Alpha Thierry,Beata na Caysan.

Ku isabukuru y’amavuko ya Zuena, Bebe Cool yamuhaye impano ikomeye gusa ngo iroroheje ugereranyije n’agaciro aha umugore we mu buzima.

Uyu mugore wigeze guhatanira ikamba rya Miss Uganda yizihije isabukuru y’imyaka 30. Umugabo we yavuze ko yamugeneye Mercedes Benz CLS 350 nk’impano yoroheje gusa ngo mu ubutaha azamuha ibisumbyeho.

Ati “Nasanze ntacyo naguha kuri uyu munsi gifite ubusobanuro ariko ihangane wakire iyi mpano nto mugore wanjye. Ku isabukuru itaha nkwijeje ko nzaba niteguye neza.”

Iyi modoka Bebe Cool yahaye umugore we Zuena ifite agaciro k’amadolari asaga ibihumbi mirongo inani.

Ku munsi w’abakundanye wabaye muri 2015, Bebe Cool nabwo yahaye Zuena imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz.


SRC: IGIHE

Uwahagarariye Zimbabwe muri Big Brother ya 9 ari mu ruhuri rw’ibibazo
Justin Bieber yafotowe yambaye ubusa ku kirwa cya Bora Bora (Amafoto)
Iby’ingenzi ku buzima bwa Rugamba Sipiriyani wazize Jenoside
Turukiya: Nyampinga yakatiwe gufungwa azira gutuka perezida

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.