DOVE MAGAZINE

Batatu bakoze porogaramu za telefone zo kwihutisha itangwa rya serivisi bahembwe


Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga Jean Philibert Nsengimana ashyikiriza Origène Igiraneza igihembo cya mbere. (Ifoto/Faustin N.)
 Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere RGB na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga bahembye abanyarwanda batatu bakoze porogaramu za telefoni zizifashishwa mu kugenzura itangwa rya serivise mu buyobozi, no kwimakaza imiyoborere myiza.

Atanga ibyo bihembo kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Ukuboza, Umuyobozi mukuru wa RGB, Prof Shyaka Anastase yavuze ko ibikorwa by’udushya bwakozwe n’abo banyarwanda, bikwiye gushingirwaho bigaha isomo n’izindi nzego ko zishobora kwifashisha abanyarwanda mu gukemura ibibazo bihari.

Yanasobanuye ko hari hakanewe uburyo bw’ikoranabuhanga mu kuzamura serivise z’imiyoborere, agira ati “Iyo ugendeye kuri EDPRS II, badusaba ko muri 2018 tuzaba tugeze ku gipimo cyo gutanga serivise nziza ku kigero cya 85%. Ubu kandi tugeze kuri 72% dufite imyaka ibiri n’igice ngo twongereho amanota 13%. Nta bundi buryo bushoboka ngo twihute mu gutanga iyo serivise no kuziba icyo cyuho, hadakoreshejwe ikoranabuhanga.”

Prof Shyaka yavuze ko n’izindi nzego zikwiye kwitabira uburyo bwo gukemuza ibibazo ibintu bikorewe mu Rwanda, ibyo yise Home Grow Approach. Akavuga ko nta kabuza izo porogaramu zakorewe mu Rwanda, kandi zikozwe n’urubyiruko rw’abanyarwanda zizafasha ikigo ayoboye kugera ku ntego yo gushishikariza abayobozi mu gutanga serivise nziza mu miyoborere.

Umuyobozi mukuru wa RGB, Prof Asastase Shyaka ashyikiriza Eric Hitimana igihembo cya kabiri (Ifoto/Faustin N.)

Umuyobozi mukuru wa RGB, Prof Asastase Shyaka ashyikiriza Eric Hitimana igihembo cya kabiri (Ifoto/Faustin N.)

Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana nawe yavuze ko akazi kakozwe n’urwo rubyiruko rwahawe ibihembo, kagaragaje ubushobozi bw’abanyarwanda mu gukora porogaramu z’ikoramabuhanga, no kubasha gukora ibyakemura ibibazo biri muri sosiyete nyarwanda.

Irushanwa ryitabiriwe n’urubyiruko rutandukanye ariko hahembwe batatu gusa; uwa mbere ni Ugiraneza Origene wa Ineza Digital Servises LTD, yahawe amadorali ya amerika 5000.

Uwa kabiri ni Eric Hitimana wa Services Monitor App, wahawe amadorali ya amerika 2000 mu gihe uwa gatatu ari Alexis Mugwaneza wa Noza Mobile App, wahawe amadorali ya amerika 1500.

Ugiraneza Origene wabaye uwa mbere yabwiye Ikinyamakuru Izuba Rirashe ko porogaramu bakoze ifite ubushobozi bwo gukoreshwa na buri wese, n’ubwoko bwa telefoni zose ariko batangiriye ku zikoresha Android.

Uko izo porogaramu zizakora mu kuzamura service n’imiyoborere

RGB yari ifite ikibazo cyo kumenya uko abaturage bahabwa serivise mu miyoborere, uko bakirwa mu nzego za leta n’ibindi bibazo bijyanye n’imiyoborere. Ubundi bajyaga babimenya binyuze mu kwezi kw’imiyoborere, ariko ugasanga ntabwo bageze ku banyarwanda bose.

Nibwo rero batanze irushanwa ngo barebe niba hari uburyo bwakorwa [Applications] bwakwifashishwa muri telefoni, mugukemura icyo kibazo cy’isakazamakuru.

Impamvu natsinze aya marushanwa, nahereye ku rugero rw’aho bampaye serivise mbi…

Ugiraneza Origene avuga ko nawe ubwe yigeze guhabwa serivise mbi mu nzego z’ibanze ati “nigeze kujya mu karere hano mumujyi wa Kigali, nategereje umuntu iminota 22, kandi atambwiye impamvu niba ari mu kandi kazi, kandi naramurebaga ari aho imbere yanjye. Porogaramu nakoze rero izahita ibikemura, kuko uhawe serivise mbi nk’izo azajya ahita abimenyesha RGB ako kanya.

Iyo porogaramu yanjye ifite ibice bine; icya mbere ni agasanduku k’ibitekerezo. Aha ushobora kwandika ubutumwa buvuga ko serivise runaka itagushimishije. Kuri ako gasanduku harimo n’uburyo bwo gufata amajwi, kuko hari igihe umuntu agutonganya cyangwa akagutuka bikaba ngombwa ko umufata amajwi. Icyo gihe rero ukoresheje iyi porogaramu ahita abyohereza kuri RGB cyangwa ku muvunyi igihe ari ruswa bagahita babibona ako kanya.

Igice cya kabiri ni ahantu hatangirwa ibitekerezo ku ngingo z’ibiri kuba mu gihugu. Urugero nk’ubu turi mu gihe cya referandumu, RGB ishobora kumenya icyo abanyarwanda batekereza kuri iyi referandumu.

RGB ishobora no gutegura izindi nsanganyamatsiko, ishaka ko abanyarwanda bazivugaho, maze bakayitangaho ibitekerezo bakoreshe iyo porogaramu. Ubundi buryo burimo ni ugutanga amanota kuri serivise bahawe n’inzego runaka.

Ifoto rusange y'abahawe ibihembo bose uko ari batanu hamwe n'abayobozi bakuru bari muri uyu muhango. (Ifoto/Faustin N.)

Ifoto rusange y’abahawe ibihembo bose uko ari batanu hamwe n’abayobozi bakuru bari muri uyu muhango. (Ifoto/Faustin N.)

SRC:IZUBA RIRASHE

 

Nirere Shanel agiye gukora igitaramo gisoza urugendo rwe i Kigali
Uganda: Umusirikare wa Leta yishe abantu umunani
CNLG irasanga bamwe mu basaza bakwiye kujya babareka bagapfira muri gereza
Mu munsi umwe abashoferi 20 bafashwe bagerageza guha ruswa abapolisi

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.