DOVE MAGAZINE

Batandatu bateye urugo rw’uwari Meya wa Musanze, umwe ahasiga ubuzima

Abantu bataramenyekana bateye urugo rw’uwahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Musanze bashaka kumugirira nabi, baza gukomwa mu nkokora n’inzego zishinzwe umutekano, umwe muri bo aricwa mu gihe undi yakomeretse.

Ni ku nshuro ya kabiri, uyu muyobozi abantu bagerageza kumugirira nabi kuko mu ntangiriro za 2014, abagizi ba nabi bateye grenade mu rugo rwe ruri mu Murenge wa Muhoza mu Kagali ka Ntenge, Umudugudu wa Giramahoro ihitana umwana yareraga ndetse ikomeretsa n’umukozi we w’umukobwa.

Kuri iyi nshuro, abantu batandatu bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro, amacumu n’ibindi bagerageje gutera urugo rwa Mpembyemungu Winifrida wahoze ari Meya wa Musanze ariko baza gukomwa mu nkokora n’abashinzwe umutekano.

Umuvugizi wa Polisi ku rwego rw’Igihugu, ACP Celestin Twahirwa yemeje aya makuru asobanura ko inzego z’umutekano zaburijemo ubu bugizi bwa nabi gusa ngo nti haramenyekana icyo bwari bugamije

Yagize ati “Mu ijoro ryakeye ahagana saa saba bishyira saa munani z’ijoro, hari abantu bateye mu rugo rw’uwahoze ari Meya wa Musanze bamaze kumena igipangu, abo mu rugo barabumva baratabaza. Hari abasirikare bari mu kazi hafi aho barabatesha barimo bagana ku idirishya ry’aho ba nyir’urugo barara. Muri uko kubatesha umwe yarashwe ahasiga ubuzima, undi arakomereka.”

ACP Twahirwa yakomeje avuga ko ‘bari bitwaje intwaro gakondo, imipanga, amacumu n’ibindi nk’ibyo’ ndetse ko kugeza ubu umugambi bari bafite utaramenyekana. Ngo ntibizwi niba bashakaga kwivugana uyu wahoze ari umuyobozi cyangwa niba bari bagamije kwiba.

Umwe wakomerekeye muri iki gikorwa, ari mu bitaro bya Musanze aho ari kuvurirwa anakurikiranwa n’inzego zishinzwe umutekano.

ACP Twahirwa avuga ko iki gikorwa cyabaye kitahuzwa n’ibyabaye na none kuri uyu wahoze ari umuyobozi ubwo urugo rwe rwaterwaga hagapfa umwana yareraga.

Ati “ Kubihuza ntabwo byaba aribyo cyane cyane ko tutararangiza iperereza ngo tubone ibisobanuro byinshi bijyanye n’icyari kigamijwe. Gusa mu bigaragara, kuba abantu bamena igipangu bakagarurwa ku gahato bigaragara ko hari ikintu kibi bari bagamije gukora.”

Mpembyemungu WinifridaMpembyemungu Winifrida yahoze ari Umuyobozi w’Akarere ka Musanze


SRC: IGIHE

Korea y’Epfo yemeye gufasha u Rwanda mu ikoranabuhanga mu buzima
FDLR ngo irangwamo ubusumbane bukabije
John Kerry yasesekaye i Kigali (Amafoto na Video)
Umuhanzi Papa Cidy wo muri Uganda agiye kuza i Kigali

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.