DOVE MAGAZINE

Barashimira Min Kaboneka wabakijije abayobozi bita abanyagitugu bahoraga babadiha

Munyampundu Emmanuel uvuga ko yahohotewe na GitifuMunyampundu Emmanuel uvuga ko yahohotewe na Gitifu w’akagari ka Bugarura (Ifoto Ndayishimye JC)
Bamwe mu baturage b’Umurenge wa Muhanda, mu Karere ka Ngororero barashimira Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wabakuriyeho abayobozi bemeza ko bari barabazengereje igihe kirekire.

Ibi babibwiye izubarirashe.rw nyuma y’aho Minisitiri Francis Kaboneka avuze ko abo abayobozi adashaka ko bazongera gusubira mu baturage kubera imyitwarire mibi bagaragaje ishingiye ku guhohotera abaturage.

Ni muri gahunda yabaye kuri uyu wa 8 Kamena 2016, mu Murenge wa Muhanda, Akarere ka Ngororero, aho MINALOC yegera abaturage mu nteko yabo, bakabakemurira ibibazo aho gutegereza ko Perezida wa Repubulika ari we uzamanuka akaba ari we ubikemura.

Abo bayobozi ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bugarura ko mu mu Murenge wa Muhanda, Nyiramahano Chantal, n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo murenge Mbanjimbere Innnocent.

Soma: Kaboneka yasuye Ngororero yakirizwa uruhuri rw’ibibazo by’abayobozi bakubita abaturage

Nsengiyumva Celetin ufite inkovu ngo yatewe na GitifuNsengiyumva Celetin ufite inkovu ngo yatewe na Gitifu w’Umurenge (Ifoto Ndayishimye JC)

Umwe mu baturage waganiriye na izubarirashe.rw yavuze ko aba bayobozi bari barabuze umuntu wabakuraho kuko ubuyobozi bari barabugize akarima kabo, aho ngo babayoboresha igitugu gikomeye.

Yagize ati “Biradushimishije cyane kuba umuyobozi yagirira umuturage urugomo ntibikwiye. Nibabakureho bashyireho abandi. Bariya bose bahuraga n’abantu bagakubitigurira umuntu ubusa ariko ubu ndishimye kuko Minisitiri aturuhuye uyu mutwaro twari tumaranye igihe kirekire. Bamaraga kunywa inzoga bakahuka mu baturage bagahondagura.”

Nsengiyumva Celestin yavuze ko yigeze gutega imodoka ya Gitifu Mbanjimbere ayitiranyije n’iy’umuntu baziranye witwa Obed, abonye ari gitifu usohotse aramubwira ati “Nyakubahwa gitifu sinari nzi ko ari mwebwe, ubwo ngo gitifu yahise abangura inkoni, uyu muturage ariruka, gitifu aramwirukankana, aramukubita amukomeretsa ku jisho.

Munyampundu Emmanuel utuye mu Kagari ka Bugarura avuga ko na we yahohotewe bikabije na gitifu w’akagari ka Bugarura Nyiramahano Chantal (Ifoto Ndayishimye JC)

Yagize ati “Hari igihe mu Gasiza habaye ikibazo cyo gukubita umuyobozi w’akagari, hari mu gitondo ku isabato, ndabyuka, sinari namenye ibyabaye. Ndambara ngo njye gusenga, ngeze ku muhanda, mpura n’umuturage umwe ati ‘wari uzi n’ibindi? Mu Kagari ka Gasiza bishe umuyobozi.’ Nkimubaza, Gitifu w’Akagari Nyiramahano Chantal, aba arahageze, aranshikanuza, ati ‘iki kigabo kiracyari aha ngaha n’indeshyo yacyo?’ Ndamubwira nti ‘ese umuntu ajya atabara icyo atamenye? Ko nkibaza amakuru y’ibayabaye, urumva nari kwiruka ntazi ibyabaye mu Gasiza?’…”

Abaturage twaganiriye bose bagaragaje kwishimira kuba aba bayobozi bavanweho, aho ngo biteze abayobozi bashya bazumvikana na bo, aho ngo inzitizi bagize zo gukuraho abo bayobozi ari uko batigeze batorwa kuko ari abakozi bahawe akazi binyuze mu ipiganwa.

Abayobozi bahagaritswe bagerageje kwisobanura imbere ya Minisitiri Kaboneka ariko biba iby’ubusa kuko mu byo bageragezaga kuvuga abaturage bahitaga bazamura amajwi hejuru babakomera.

Ubwo Minisitiri Kaboneka yahaga umwanya umuturage wese ufite ikibazo, abo baturage bari benshi bagaragaje ibibazo by’ingutu bahura na byo, aho ngo babigejeje ku nzego z’ibanze bakabarangarana ndetse hakaba hari n’abahuguzwa ibyabo n’abayobozi.

Gitifu w’Umurenge n’uw’Akagari bisobanura imbere ya KabonekaGitifu w’Umurenge n’uw’Akagari bisobanura imbere ya Kaboneka n’abandi bayobozi (Ifoto Ndayishimye JC)

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka yasabye abaturage ko na bo bakwiye kutigomeka ku buyobozi bagashyira hamwe bakubaka igihugu.

Yagize ati “Abayobozi tubereyeho gufasha abaturage, ntabwo tubereyeho guhohotera abaturage. Ariko abaturage namwe mubereyeho kudufasha gushyira mu bikorwa gahunda za Leta, ntabwo mubereyeho kwigomeka ku buyobozi. Birajyana, ntabwo nemerewe gukubita cyangwa kwihanira, nawe ntiwemerewe gukubita mugenzi wawe cyangwa kwihanira mugomba gukurikiza amategeko.”

Yunzemo ati “Abayobozi bagaragaraho amakosa hari amategeko akurikizwa, uzagaragarwaho amakosa ntabwo azihanganirwa, amategeko azakurikizwa abihanirwa.”

Muhanda bagaragaje ibyishimo ubwo KabonekaAbaturage bo mu Murenge wa Muhanda bagaragaje ibyishimo ubwo Kaboneka yategekaga ko abayobozi babahohoteye batazabasubira imbere (Ifoto Ndayishimye JC)

Ibibazo byose byabajijwe Minisitiri Kaboneka akaba yasabye ko Ubuyobozi bw’Akarere bwabikemura vuba na bwangu.

MINALOC ivuga ko igihe abayobozi bategereye abaturage ibibazo bidakemuka, aho ngo gahunda yo kuganira n’abaturage ari urugero rwiza yabahaye kugira ngo babashe kurukurikiza.

Si ubwa mbere mu Rwanda humvikanye abaturage bashinja abayobozi b’inzego z’ibanze kubahohotera, ariko MINALOC yo ikaba ivuga ko icyo kibazo yagihagurukiye kuko mu Rwanda nta muntu ukwiye kuyoboreshwa ikiboko.


SRC:IZUBA RIRASHE

Amahanga yiyunze ku Bangilikani bo mu Rwanda baha akato USA yimitse ubutinganyi
Burundi : Nkurunziza yabonanye n'intumwa z'Umuryango w'Abibumbye
Umuraperi Jay Polly agiye kubatizwa
Perezida Kagame yasuhuje ab’i Musanze agiye i Rubavu

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.