DOVE MAGAZINE

Bahati wo muri Just Family yahombye arenga miliyoni enye

Bahati wo mu itsinda rya Just Family yahombye arenga miliyoni enye z’Amafaranga y’u Rwanda yashoye muri filimi nyarwanda.

Avuga ko yatangiye gukora filimi mu 2014 akora iyitwa ‘Kaliza’ yashoyemo miliyoni eshanu. Mu bice 3 yashyize ku isoko, Bahati yabyungutseho miliyoni imwe n’ihumbi 500 by’Amafaranga y’u Rwanda.

Yagize ati “Kaliza n’iyo filimi yatumye ntangira gushora amafaranga menshi kuko yari imaze kunyungura. Icyo gihe gupirata byabaga bitaragera ku rwego rwo hejuru, ariko filimi ya kabiri yarampombeje ku buryo byanatumye mfata inguzanyo kugira ngo mbashe kwishyura amadeni.”

Filimi ya kabiri yitwa ‘Ruzagayura’ avuga ko yayishoyeho miliyoni enye maze ayishyize ku isoko ahomba yose kuko nta muntu wigeze ayigura. Byamusabye gufata inguzanyo kugira ngo yishyure amafaranga yari amaze gutakaza kuri filimi ya Kabiri.

Amaze kwishyura amadeni yahise afata icyemezo cyo kubihagarika yisubirira muri muzika .

Bahati asanga igitera  filimi zo mu Rwanda gusubira inyuma ari pirataje imaze kugera ku rwego rwo hajuru. Ati “Leta nidafata ingamba nshya filimi nyarwanda zizaburirwa irengero kuko ntabwo n’abashoramali bakongera gupfusha ubusa amafaranga ya bo .”

Aba Dj  n’abandi bacuruza filimi ni bo Bahati ashinja, ati “Umu Dj atanga filimi 3 kuri furashe mu gihe bamwe bazitanga ku ma Cd batanga 3 kuri 500.Ntabwo umuntu yagura filimi ku 1000 aziko hari aho yayibona kuri 500.”

Bahati uvuga ko yahawe isomo na filimi nyarwanda
Bahati uvuga ko yahawe isomo na filimi nyarwanda


SRC: IZUBA RIRASHE

Tom Close yagarutse ku bamutandukanyije n’umugore mu magambo
Stromae wari utegerejwe i Kigali yasubijwe i Burayi igitaraganya
Niger: 13 baguye mu mirwano yashyamiranije Leta na Boko Harram
Yambuwe ikamba rya Miss Luxembourg nyuma y’iminsi icumi atowe

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.