DOVE MAGAZINE
DOVE RECORDS, INC.

Bafashe urumogi rutwawe muri za karoti za ‘fake’

Abacuruza ibiyobyabwenge ku isi, ndetse no mu Rwanda, bakomeza kwiga amayeri atandukanye, gusa abashinzwe kubacungira hafi nabi hari aho bakora akazi kabo neza bakaba maso. Aha muri Leta ya Texas,US, Police iherutse gufata abagemuraga urumogi baruzingiye muri karoti zitari zo.

 Imodoka zipakiye karoti za fake zuzuye urumogi

Imodoka zipakiye karoti za fake zuzuye urumogi

Abashinzwe umupaka kuri Leta ya Texas bafashe imodoka zikoreye Toni imwe y’urumogi rwavaga muri Mexique rukinjira nk’imboga za karoti.

Ibi byatsi by’urumogi byabaga byazinzwe neza cyane muri za karoti zicuzwe neza ku buryo utapfa kumenya ko atari zo.

Kugira ngo bafate aya mayeri yo gutwara ibiyobyabwenge gutya ni za nyarubwana za Police zihumuriza zabitahuye.

Police yahise ifata amapaki 2 817 ya karoti zirimo urumogi rw’agaciro ka 500 000$ (asaga miliyoni 350 000 000Rwf).

Nketi ikomeye yahise itangira mu kongera kugenzura buri kimwe kinjira muri Texas kiva Mexico.

Imbwa ngo niyo yabashije kuvumbura uru rumogi rw'agaciro ka miliyoni magana atatu zirenge y'u Rwanda

Imbwa ngo niyo yabashije kuvumbura uru rumogi rw’agaciro ka miliyoni magana atatu zirenge y’u Rwanda


SRC: UMUSEKE

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 16 Ukuboza 2015
Brazil:Uwahoze ari Perezida yamaganye igitero cy’isakwa n’ibazwa
Gisagara: Urujijo mu rupfu rw’abapadiri babiri; harakekwa amarozi
Abagera kuri 600 bitabiriye ibirori bya Dîner en Blanc i Kigali (Amafoto)

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.