DOVE MAGAZINE

Babiri bari abakozi ba WASAC bakatiwe igifungo cy’imyaka itatu

Share Button

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahamije icyaha cya ruswa Uwayezu Jean d’Ascension na Ngabonziza Jean Damascene rubakatira imyaka itatu y’igifungo n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 80.

Uwayezu na Ngabonziza bafashwe mu Kwakira 2015 ku bufatanye n’Umuyobozi mukuru wa WASAC n’umukiriya akaba n’Umuyobozi wa Bougain villa Hotel-Resto iherereye i Nyarutarama, ubwo mu kazi ko gufungira amazi abatishyura, bagezekuri iyi Hotel basaba umuyobozi wayo amafaranga 40.000 kugira ngo batamukupira amazi kubera ideni ry’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 400 yishyuzwaga.

Iri deni we yemezagako atari irye ahubwo ari iry’abakoreye muri iyo nzu mbere ye.

Nyuma yo kubemerera ayo mafaranga Byuzura David umuyobozi wa Bougain villa Hotel-Resto yahamagaye Umuyobozi wa WASAC nawe ahamagara Police ibasha kubafatira mu cyuho bakira ayo mafaranga nayo ibata muri yombi.

Kuwa 09/12/2015 aba bombi bashikirijwe urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge aho ubushinjacyaha bwabasabiye gufungwa imyaka itandatu.

Kuri uyu wa Gatanu taliki 15/01/2016 nibwo urubanza rwasomewe mu ruhame ku cyicaro cy’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge i Nyamirambo.

Urukiko rwahamije Uwayezu Jean d’Ascension na Ngabonziza Jean Damascene icyaha cyo kwaka no kwakira ruswa rutegeka ko buri umwe afungwa imyaka itatu kandi bakishyura ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 80 bafatanyije.

Umucamanza Gatoni Nehemie wasomye iyi myanzuro yavuze ko ababuranyi batari bitabiriye isomwa ry’urubanza bazarangiriza igihano cyabo muri Gereza ya Kimironko.

Mu izina ry’Ubuyobozi bwa WASAC, Ruterana Lucien Umuyobozi wa Service z’Ubucuruzi yatangaje ko WASAC yishimiye imyanzuro y’urubanza.

Yavuze ko igihano cyahawe aba bakozi ari intambwe ikomeye mu kurwanya ruswa n’indi mikorere mibi muri WASAC.

Ruterana yaboneyeho kuburira abakozi, abafatabuguzi n’abanyarwanda bose bakora ibinyuranyije n’amategeko n’amabwiriza ko hashyizweho itsinda rigizwe n’inzego z’umutekano n’abakozi ba WASAC rishinzwe kurwanya imikorere inyuranyije n’amategeko.

Uwayezu Jean d’AscensionUwayezu Jean d’Ascension na Ngabonziza Jean Damascene mu rukiko


SRC: IGIHE

Umugande niwe wegukanye igihembo cy'umuntu wubatse neza umubiri kw'Isi
Ecosse: Umugabo wakorewe igitsina agiye gutera akabariro bwa mbere
Afurika y'Epfo: Ibihumbi by'Abantu Bazindukiye mu Mihanda Basaba Perezida Zuma Kwegura
Gicumbi: Gutangira amakuru ku gihe byatumye Polisi ifata babiri bapakiye ibiyobyabwenge mu modoka

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.