DOVE MAGAZINE
The Next Star Rwanda

Ntibisanzwe asanzwe atwara ibyogajuru ariko kuri iyi nshuro yitabiriye Marathon y’I londres!

Share Button

Umugabo w’Umwongereza Tim Peake usanzwe ukorera ikigo mpuzamahanga gikora ibijyanye n’ingendo zerekeza mu isanzure zikoresheje ibyogajuru( Internationl Spatial Station).Kuri iyi nshuro yitabiriye isiganwa ry’amaguru ribera mu bwongereza ryitwa “London Marathon”.

Tim Peake usanzwe utwara ibyogajuru

Tim Peake usanzwe utwara ibyogajuru

Nkuko tubikesha urubuga 20 Minutes.com, ngo uyu mugabo Tim Peake kuri icyi cyumweru yagaragaye ari mu myiteguro kandi afite ibakwe nk’umuntu witeguye isiganwa ryo kwiruka n’amaguru ringana n’ibirometero 42 n’bice bibiri. Muri irisiganwa rya Marathon risanzwe ribera I Londers Mubwongereza.

Tim Peake abinyujije kurubuga rwe rwa Twitter yaranditse ati:” Londres uraho ndumva bishimishije gusiganwa n’amaguru”, Ibi yabitangaje abinyujije kuri Twitter. Biteganyijwe ko iri siganwa ryitabirwa n’abantu bagera kuri 38 .000. Abasiganwa biteganyijwe ko bahera ahitwa Greenwhich hanyuma bakazenguruga imihanda itandukanye yo mumujyi wa Londres.

Tim Peake wabaye umupilote w’indege mbere yuko aza gukorera iki kigo gikora ibijyanye n’ingendo z’ubushakashatsi mu isanzure ISS ngo n’ubusanzwe ni umuntu ukunda kwiruka kuburyo ngo n’iyo yagiye mu isanzure mucyogajuru agerageza gukora imyitozo yoroheje ijyanye no kwiruka.

Mu magambo ye Tim Peake mbere gato yuko Marathon itangira yaragize ati:”niteguye gusiganwa rwose nubwo ntagiye gukoraho umuhigo washyizweho muri 1999”. Tubibutseko uyu muhigo washyizweho nuwabashije gutsindira Marathon y’I Londres mu mwaka nyine wa 1999 aho yakoresheje amasaha 3 n’iminota 18 n’asegonda 50. Ibyo bihe ntamuntu urongera kubikoresha na nubu muri iryosiganwa.

Tubibutse ko Tim Peake siwe mugabo wambere usanzwe utwara ibyogajuru witabiriye isiganwa ry’amaguru iryo ari ryose, kuko no mu mwaka wa 2007 Umugabo w’umunyamerika Sunita Williams, nawe wakoraga muri iki kigo ISS nawe yigeze kwitabira isiganwa ry’amaguru risanzwe ribera mu mujyi wa Boston Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika rizwi nka “Boston Marathon”.


Pacifique Kwizera
WWW.DOVE.RW

Abakinnyi 18 Amavubi nibo berekeje muri Mozambique
Umugabo yabonye ahantu hariho icyapa cyanditseho ngo, rya kugeza uhaze umwuzukuru wawe azishyura!!!
Ikoranabuhanga rigiye korohereza abishyura parikingi mu mujyi wa Kigali
Irinde ruswa, unagire uruhare mu kuyikumira – Polisi y’u Rwanda

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.