DOVE MAGAZINE

AS Kigali yatsinze APR FC, Jimmy Mulisa atakaza umukino we wa mbere (Amafoto)

Share Button

As Kigali yasubiriye APR FC muri shampiyona iyitsindira kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo igitego 1-0 mu mukino wagoye cyane iyi kipe ifite igikombe cya shampiyona giheruka.

Kuri Stade ya Kigali, APR FC yaherukaga kuhatsindirwa na AS Kigali mu mukino wasoje shampiyona iheruka gusa kuri uyu munsi iyi kipe y’ingabo z’igihugu ni yo yaje gukina ihabwa amahirwe. Iminota 15 ya mbere, abasore ba Jimmy Mulisa ni bo batangiye botsa igitutu abanyamujyi, gusa gutera mu izamu bikaba ikibazo.

APR FC yatangiye isatira izamu rya As Kigali

ASKigali yakiniraga ku kibuga isanzwe ikoreraho imyitozo, yaje kwinjira mu mukino bitaraba bibi, dore ko kuva ku munota wa 20 yatangiye gusatira izamu rya APR FC ndetse bikaza kubahira ku munota wa 30 ubwo Tumaine Tity yagezaga umupira kwa Sebanani Emmanuel uzwi nka Crespo na we awushyikiriza Cyubahiro Janvier wahise arangiriza mu izamu.

Iki gitego ntabwo cyakanguye APR FC ahubwo cyongereye imbaraga AS Kigali, yakomeje gusatira izamu rya Ntaribi Steven gusa na yo ntibabyaze umusaruro amahirwe yabonye. Igice cya mbere cy’umukino cyaje kurangira ari icyo gitego 1-0.

Igice cya kabiri cy’umukino, cyaranzwe n’amakosa menshi ku mpande zombi, aho abakinnyi nka Mukunzi Yannick wakoze amakosa icyenda mu mukino na Faustin Usengimana bashoboraga no kubona amakarita y’umutuku gusa birangira amakipe yombi arangije ari abakinnyi 11 kuri 11.

Ku munota wa 87, APR FC na yo yashoboraga kubona penaliti ubwo Muhadjili yakorerwagaho ikosa mu rubuga rw’amahina ariko na ho nta kosa ryasifuwe, birangira umukino wegukanywe na AS Kigali ku ntsinzi y’igitego 1-0 n’amashoti arindwi yagannye mu izamu.

Gutakaza uyu mukino wa mbere kuva Jimmy Mulisa yafata APR FC, bivuze ko iyi kipe ishobora kwisanga irushijwe amanota atanu na Rayon Sports mu gihe iyi yashobora gutsinda Pépinière FC kuri iki cyumweru. AS Kigali yahise izamuka ku manota iguma ku mwanya wa gatatu n’amanota 27, inota rimwe inyuma ya APR FC ya mbere.

Mu yindi mikino, ibitego bibiri bya Danny Usengimana byafashije Police gutsinda Sunrise 2-1, Amagaju abifashijwemo na Hussein Shaban atsinda Musanze 1-0 mu gihe Bugesera na Kirehe byanganyije 0-0.

Imikino iteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 8 Mutarama 2017

  • Etincelles vs Marines Fc (Stade Umuganda, 15h30)
  • Rayon Sports vs Pepiniere (Stade de Kigali, 15h30)
  • Gicumbi vs Mukura VS (Stade de Gicumbi, 15h30)

APR FC itakaje umukino wa mbere kuva yafatwa na Jimmy Mulisa

AS Kigali itsinze APR FC inshuro ebyiri yikurikiranya muri shampiyona

Nshuti Innocent yafashije APR FC gutangira yotsa igitutu abanyamujyi

Uyu musore ukiri muto ntabwo yigaragaje cyane muri uyu mukino

Gusa agira amahirwe make ntiyaza guhabwa penaliti kuri iri kosa yakorewe hakiri kare

Yannick Mukunzi ashaka uburyo ikipe ye yabona igitego mu ntangiriro z’umukino

Kayumba Sotel mu kirere arwanira umupira na Issa Bigirimana

APR FC yatangiranye imbaraga igice cya mbere

Yagiye irema amahirwe menshi itabyaje umusaruro

Harimo nk’iyi Coup-Franc ya Djihad umunyezamu Batte yashyize muri Corner

Aba basore ba Jimmy bakoze ibishoboka ngo babone igitego bwa mbere

Abayobozi ba APR FC ntabwo bari bishimiye uko umukino uhagaze

Murengezi Rodrigue ni umwe mu bagoye APR FC

Muhadjili wagiye mu kibuga simbuye ntacyo yakoze ubwo yahuraga n’iyi kipe yari yamuguze mbere

Yannick Mukunzi ni we wakoze amakosa menshi mu mukino(9)

Byari ibyishimo ku bafana ba AS Kigali

Ubwo Janvier yafunguraga amazamu

APR FC yaje no kuvunikisha umunyezamu Ntaribi Steeven

Uyu mukino wari witabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye

Nyuma y’umukino bashima Imana

Amen!

Amafoto: Jah d’eau DUKUZE


SRC: IGIHE

Dr. Habumuremyi Pierre Damien wigeze kuba Minisitiri w’intebe yatangiye imirimo mishya ariko ngo ibi...
Jeannette Kagame arizihiza isabukuru y'imyaka 53 y'amavuko! AMWE MU MATEKA YE
Perezida Kagame ategerejwe mu nama idasanzwe ya CEEAC muri Gabon
Mu Birori byo Gusambana Kwabahuje Ibitsina "Gay Sex Party", Abasaga 141 Batawe muri Yombi

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.