DOVE MAGAZINE

Arsene wenger ntateganya kuva muri Arsenal

Umufransa utoza ikipe ya Arsenal Arsene Wenger ubwo yabazwaga uko abona akazoza ke muri Arsenal nkumutoza wayo yabwiye abanyamakuru ko atibona yasezeye muri Arsenal cyangwa ngo atoze indi kipe yo mubwongereza.
GUNER                         Nguwo umutoza Arsene Wenger ubwo yagirwaga umutoza wa Arsenal

Uyu mutoza wafashe iyi kipe mu mwaka wa1996 akayihesha ibikombe3 bya shampiyona yahariya mugihugu cy’ubwongereza n’ibikombe bi 6 bya FA Cup mugihe cyose amaranye nayo, kugeza ubu akaba ari kumwanya wa 2 kurutonde rwagateganyo aho arushwa umubare w’ibitego n’ikipe ya Manchester city iri kumwanya wambere, ariko akaba atarabashije kwitwara neza mu mikino y’amakipe yabaye ayambere kumugabane w’uburayi kuko mu mikino 4 yatsinzwemo 3 agatsinda umwe gusa ubu akaba ashobora no gusezererwa muri iryo rushanwa yatangajeko adateganya gusezera kukazike.

Ubwo yizihizaga isabukuruye kuri 22/10/2015 yabajijwe n’ikinyamakuru France Magazine Sport et Style kimubaza kucyo ateganya kukazoza ke yatangajeko ntagahunda afite yogusezera muri iyi kipe ya Arsenal doreko amasezerano ye azaba arangira mu mwaka wa 2017.

Dore uko yasubije abanyamakuru:”Sindabitekerezaho ngo mbifatire umwanzuro gusa ndateganya kuzamara iminsi yange y’ubutoza hano kuko sinteganya kwibona navuye muri Arsenal ndigutoza indi kipe ahandi”

Umunyamakuru akomeje kumubaza niba yizeye kuzaguma muri Arsenal yagize ati: Ni nkaho nzaguma hano kandi ndabyizeye” ariko yongeraho ko biramutse bibaye ngombwa ko Arsenal imusezerera yashakisha indikipe agakomerezamo akazi ke ariko ngo ntagushidikanya iyokipe ntiyaba ariyo mubwongereza. Muri make kuri ubu Wenger ntateganya kwegura kumirimo ye yogutoza Arsenal.

Abajijwe icyo ateganya gukora ubwo azaba ahagaritse akazi k’ubutoza yavuzeko nawe abona bigoranye ngo ariko azagerageza kubyitwaramo neza akurikije inama n’ibitekerezo azagenda yungukira munshutize zahafi, tubibutseko aherutse gutandukana n’umugore we bafitanye umwana umwe w’umukobwa.

Yakomeje agira ati Sir Alexis Furgueson yahagaritse akazike kuri 23 Gicurasi 2013 kumyaka ye 71 asiga ahesheje ikipe ye ya Manchester United igikombe cya shampiyona haribyinshi yarakoze mu myaka 26 yamaze Old Trafford, kuringe Furgueson mufatiraho urugero rwiza. Yarafite uko ahindura ibintu kugirango akazi ke akomeze kugakora neza.

Yasoje agira ati abakunzi bamwe ba Arsenal ntibishimye ariko nuko batareba neza ngo barebe kure hari byinshi byiza nabakoreye gusa bamwe nanzaiza kudasohora umutungo mwinshi ngo ngure abakinnyi ariko siko nge mbibona bakabaye banyuzwe kuko numvako nkibafitiye umwenda kandi ndigukora cyane ngo bishime, kandi n’igihe nzagendera nizeyeko nzabasigira ikipe nziza.


HABAMUNGU JEAN DE DIEU
WWW.DOVE.RW

Ibya FERWAFA na Rayon Sports byayobeye abakunzi ba Ruhago
Perezida Kagame yasuhuje ab’i Musanze agiye i Rubavu
Kwibuka22: Ban Ki moon yasabye ibihugu guta muri yombi abakekwaho ibyaha bya Jenoside
Kubona inguzanyo z’amabanki biracyazitiwe n’urwego rw’ubwishingizi mu Rwanda rujegajega

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.