DOVE MAGAZINE

Arifuza gusaba umusore akunda ko yamubera umugabo

Kuba umukobwa yabwira umusore ko amukunda ndetse akamusaba ko barushinga hari ababifata nk’amahano ndetse ngo ni ugutatira umuco nyarwanda, nyamara hari umukobwa ugisha inama z’uko yakwifata kuko hari umusore yihebeye yifuza kubwira ko yamubera umugabo.

“Mfite umusore nkunda ariko we mbona ntacyo bimubwiye, nakoze iperereza ngo menye niba hari undi mukobwa bakundana ariko nasanze ntawe. Kuki nakomeza gushengurwa n’urukundo? Bitwaye iki kuba natera intambwe nkamubwira ko mukunda kandi nifuza ko twazarushinga?”

Uyu ni umukobwa w’imyaka 23 y’amavuko uvuga ko ashengurwa n’urukundo akunda umuhungu, akaba yibaza niba gufata iya mbere akamubwira ko amukunda hari icyo byakwangiza.Bamaze imyaka itari mike baziranye ndetse ngo basohokana kenshi.

Mu buhamya atanga atangira agira ati “Uwo musore tumaze imyaka itanu tuziranye,yize imbere yanjye muri kaminuza. Ndamukunda ndetse inshuro nyinshi turasohokana tugasangira ariko nategereje ko yambwira ijambo ‘Ndagukunda’ ndaheba.”

Nk’uko akomeza abivuga ngo agerageza kwereka umuhungu ko amukunda, ariko akabona ntacyo bimubwiye. Ati “Nkora ibishoboka byose ngo mwereke ko mukunda ariko ntabibona, ndamusura, muha impano zitandukanye ibyo byose mbona abifata nk’ibisazwe.”

Mbere yo gutobora ngo abwire umuhungu ko amukunda, yifuje kugisha inama ngo hato ibyo azavuga bitazamubyarira amazi nk’ibisusa.

“Ndifuza kumubwira ko mukunda kandi ko nifuza ko yambera umugabo nkamubera umugore. Impungenge mfite ni uko yazanyumvira ubusa cyangwa akabifata nabi. Mungire inama ndabinginze.”

Mu bihugu bimwe na bimwe bya Afurika, abahungu nibo bakunze gufata iya mbere bagasaba urukundo abakobwa, ibi bigaterwa ahanini n’umuco wo muri ibyo bihugu uha ijambo igitsina gabo kurusha igitsina gore.


SRC: IGIHE

Muhanga: Bahagaritse Sosiyete enye zikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro
SOTRA Tours yahagaritswe gutwara abagenzi aho yakoreraga hose mu gihugu
Ngororero: Umusore yikase ubugabo nyuma yo guteshwa agiye kwiyahura
Drake yaciye agahigo katakozwe n’abagabo kuri Billboard mu myaka icumi ishize

3 Comments for “Arifuza gusaba umusore akunda ko yamubera umugabo”

  1. amigo

    Azabimumbwire da! Erega hari igihe abasore nabo urukundo ruba rwarabishe! Azabimumbwire nabifata uko bitari, ntazahatirize ariko, bazakomeze ubucuti busanzwe. Gusa azirinde ko baryamana, ngo ni uko amukunda batarabana. Aravugango azamwumvira ubusa, nyine amenye ko gusaba ari ugusaba; none we abamusaba bose arabemerera? UBWO RERO igisubizo gishobora kuzaba YEGO cg OYA. Azacyakire uko kiri, ubundi ubuzima bukomeze.

  2. Jezzey

    Uzarebe uko ubimugezaho, juste kubimubwira directement bishobora kutahita biguhira , juste bukebuke kuburyo nawe ashobora kubona ko uri seroiusly mubyo umekeneyeho . Yego byagufashe igihe ariko ukomeze utwaze bukebuke , wenda ikindi guhita umubwira cg umusaba ko yakubera Umugabo ndumva 2 thing’s (urundo & gushaka ) first manza utsindira kumugira than gushaka byaba iyindi prosses ofcoz mumaranye igihe pe .if u get love ibindi byashoboka , ndumva ibimubwiriye smway .wenda yana bifata Nabi maybe First get love , juste kumubwira ko you wanna mary him , bwanatera nuwariwe nuko wenda umuzi nkumuhungu ashobora kubifata undi kuko atari ibintu bisanzwe bibaho ko girl ariwe ibisabwa , umukobwa gusaba umuhungu love byo bibaho nubyo avustava mubyure , Try first stage .umusaba urundo ,ibindi buke buke

  3. Gabby nzoyisaba

    Yaaah! ahubwo yaratevye kubimubwira,imyaka itanu yose bagendana? yaratevye kubivuga da!

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.